Jeannette Kagame arasaba Abanyarwanda kurwanya icuruzwa ry’abana n’ihohoterwa
Umufasha w’umukuru w’igihugu, Madame Jeannette Kagame, arasaba Abanyarwanda gutekereza ku kintu gishobora guca burundu ubucuruzi bw’abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bikorerwa cyane cyane abakobwa aho usanga bashorwa mu buraya.
Ibi yabitangaje ubwo yatangizaga inama nyunguranabitekerezo ku kurwanya icuruzwa ry’abantu n’isano bifitanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu rubyiruko, yateraniye mu nzu y’inteko ishinga amategeko kuri uyu wa gatanu tariki 10/10/2014.

Yagize ati “Nibajije ibi bikurikira ko bimaze kuba umuco, ko iyo twishatsemo ibisubizo, akenshi tubigeraho nta shiti, habuze iki ngo ibi bibazo tubirandure burundu? Ese habuze iki ngo turinde urubyiruko rwacu ibikorwa nk’ibi? Ese ni amategeko abura? Ese ni ukuyashyira mu bikorwa?
Ese habuze iki ngo ikibazo cy’ihohoterwa ndetse n’ik’ibisindisha n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ngo kiranduke mu Rwanda? Harabura iki? Ese uruhare rw’inzego zibishinzwe ni uruhe, uruhare rw’umuryango ni uruhe? Birasaba iki ngo twumve ko ibi bibazo bikomeye?”

Madame Jeannette Kagame yakomeje asobanura ko umuryango Nyarwanda ukwiye kongera gusuzuma uruhare rwawo mu kurera ababyiruka. Asababa kureba niba ijisho ry’umuturanyi ricyubahirizwa nka mbere kuko abana bakibyiruka bakomeje kwangizwa abandi barebera.
Imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko mu myaka itanu ishize mu Rwanda hamaze gufatirwa abantu 151 bari kwinjizwa mu bikorwa byo gucuruzwa, harimo abinjizwaga mu Rwanda n’abandi bajyanwaga hanze.

Hari kandi andi magenzura Polisi yakoze isanga mu bihugu bitandukanye nka Uganda, u Bushinwa no mu bindi bihugu bya Afurika harimo abana b’abakobwa b’Abanyarwanda bakoreshwayo imirimo y’uburetwa.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, mu kiganiro yatanze yagaragaje ko hari abagiye bagaruzwa ariko yerekana ko iki kibazo kigifite ubukana, kuko bagenda umunsi ku wundi kandi n’abagarujwe ugasanga bamaze kwangirika mu mutwe.

Yatangaje ko ibi bibazo byose bifite aho bihurira n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nabyo byinjizwa mu Rwanda ku bwinshi. Avuga ko iyo urubyiruko rumaze kwishora muri ibyo biyobyabwenge ariho rutangira kumva ko akazi gasigaye ari ukujya hanze gushaka amaramuko.
Senateri Jean Damascene Bizimana we yatangaje ko mu Rwanda hari amategeko asobanutse mu guhana abagaragaweho n’ibyaha byo gucuruza abantu cyangwa se n’urebera ntagire icyo akora.

Yatangaje ko itegeko rya 251 ari ryo rihana umuntu wese ukora ibikorwa byo gucuruza ikiremwamuntu. Yatangaje ko iyi ngingo ikurikiranye n’izindi nyinshi ziyisobanura neza.
Insanganyamatsiko y’iyi nama ni “Ni twiheshe agaciro turwanya icuruzwa ry’urubyiruko no gushorwa mu biyobyabwenge”.
Biteganyijwe ko ibizava muri iyi nama ari byo inzego za Leta zifite aho zihuriye n’iki kibazo bizabafasha guhuza imyumvire no kunoza ingamba, aho buri rwego ruzaba rufite icyo rwakora mu kugera ku ntego rusange.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo bantu n,ukubahana by,intangarugero
Mbona ibihano bihana iki cyaha cyo gucuruza abantu cyagakwiye kongerwa kuko birakabije kubona hari abatinyuka gucuruza abandi bazi nezako bihanwa n’amategeko
madam Jeannette kagame uri umubyei wa benshi muri iki gihugu, niwowe twagira ngo dukire aba bantu bigize inyamaswa ngabo bahoza abana mutubuari ngabo abajya kubacuruza hanze ibi rwose birakabije turagufasha duhagurukire rimwe twese tubarwanye kandi twese hamwe tuzabatsina
mama batubwirire wenda wowe bakumva Ibiza ukorera abana b’u Rwanda aho bari hose ubafasha kwiga ndetse nibindi, aba bandi bigize inyamaswa bagurisha bafata abana kungufi wenda wowe ubwo uri umubyeyi bakumva
mu muryango nyarwanda turwanye ihohoterwa nyarwanda kimwe n’icuruzwa ry’abana maze dusigasire umuco wacu