Jeanette Kagame yasabye abana gukura bashishoza icyiza n’ikibi
Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madame Jeanette Kagame yifatanyije n’abana baturutse hirya no hino mu gihugu mu kwizihiza ibihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, mu birori byabereye mu Rugwiro, kuri uyu wa gatandatu tariki 13/12/2014.
Abana basaga ijana nibo bari bahagarariye abandi bose bo mu Rwanda muri iki gikorwa ngarukamwaka, aho yanaboneyeho kubasaba gukurana ubwenge bashishoza ikibi n’ikiza kugira ngo birinde ababashora mu ngeso mbi kuko ari bo u Rwanda rw’ejo ruhanze amaso.

Mu ijambo yagejeje kuri aba bana, Jeanette Kagame yagize ati “Bana numvise ko mwumvise ibyo bababwiye byose bikubiyemo kwiga neza, kumvira, kwitegereza ntimugashukwe. Ibyo byose nimubikurikiza nta kabuza muzaba abana beza”.
Akomeza agira ati “Igihugu kirahari kirabakunda, ababyeyi, abayobozi twese ni cyo dukorera, turagira ngo muzavemo abana beza mwebwe Rwanda rw’ejo dutezeho byinshi kugira ngo muzakomereze ku byo twubatse muzanabiteze imbere no kurusha.”

Yabibukije ko kuba bakiri bato bitabemerera kurangara, abasaba kugira inshuti zibakangurira ibyiza, barangwa no kumwira abakuru ariko bumvira gusa abatabashuka cyangwa babaganisha ku ngeso mbi z’ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’icuruzwa ry’abantu.
Abana nabo bishimiye kuba bakiriwe ku rwego rw’igihugu, bemeza ko bibaha ikizere ko bakunzwe kandi barinzwe, nk’uko byatangajwe n’uwitwa Grace Mizero waturutse mu karere ka Musanze.

Laurence Umuhoza, Visi Perezidente w’ihuriro ry’abana ku rwego rw’igihugu, yatangaje ko uburenganzira bw’umwana mu Rwanda hari intambwe ndende bwateye ku buryo bigaragarira buri wese, ariko asaba ko hari ibindi bigikeneye kunozwa nabyo byakwitabwaho.
Ati “Icyakongerwamo ingufu cyane cyane ni nk’izi gahunda zigenda zishyirirwaho abana nko gufata amafunguro ya sa sita ku ishuri. Ni ibintu bigenda biza bishya ariko ubona byarushaho kutunogera nk’abana kandi dukomeze kuzuza inshingano zacu nk’abana”.


Ibi birori byaranzwe n’ubusabane hagati y’abana na Madame Jeanette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye bo muri Unity Club bari baje kwifatanya n’abana muri iki gikorwa.
Abana banagenewe amafunguro n’impano z’iminsi mikuru zirimo imipira yo gukina, amakayi n’amakaramu, imiti y’amenyo n’amakoti y’imvura.
Andi mafoto:




Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki gikorwa ni inyamibwa rwose. Mundebere ukuntu aba bana bishimye pe ! Ni byiza cyane kubona umubyeyi atekereza ku bana b’u Rwanda mu bihe by’impera z’umwaka. Gennda Rwanda ugira amahirwe ! Umwana wahawe urukundo gutya nta kabuza azagirira igihugu cye akamaro
Nta narimwe abanzi b’u Rwanda bazashimishwa no kubona u Rwanda rufite umubyeyi ukunda abana nka nyakubahwa Jeannette Kagame.Komeraza aho muyobozi mwiza. Imana yakuduhaye tuzahora tuyishima. Harakabaho abayobobozi bacu. Vivee le Rwanda. Vive notre president Paul Kagame
Urakoze mubyeyi kwifuriza Noheli n’umwaka mwiza u Rwanda rw’ejo hazaza kandi heza. Ni wowe mubyeyi ubereye u Rwanda
Harakabaho Jeannette Kagame. Ibikorwa ukorera abanyarwanda Imana izabiguhembere