“Izina Abasigajwe inyuma n’amateka” dukwiye kuzarihagarika” Dr. Mukabaramba
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr. Mukabaramba Alvera, avuga ko izina “Abashigajwe inyuma n’amateka” ryagakwiye kuvaho abaryitwa bagakomeza kwitwa Abanyarwanda nk’abandi.
Dr. Mukabaramba ubwo yagendereraga imiryango 12 y’abasigajwe inyuma n’amateka ituye mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, yamugaragarije ibyishimo bafite kuba barakuwe mu mashyamba y’ibirunga bakabatuza hamwe n’abandi, mu nzu zisakaje amabati.

Yerekanye uburyo bitabwaho mu buryo bushoboka aho ngo basigaye baryama ku mifariso, bakaba baragabiwe inka ndetse bakaba banibumbiye mu ishyirahamwe rikora ibintu bitandukanye birimo ubuhinzi.
Usibye ibyo kandi abagize iyo miryango bavuga ko batangiye kwigishwa gusoma no kwandika bakaba kandi ngo baranubakiwe ibigega bifata amazi y’imvura, aho bayakoresha mu buryo bw’isuku n’isukura, ibintu batigeze babona bakiba mu mashyamba.

Dr. Mukabaramba yabashimiye ko bari kugana inzira ya gahunda za Leta. Kuburyo yababwiye ko izina bitwa ariryo Abasigajwe inyuma n’amateka ryari rikwiye kuvaho bakitwa abanyarwanda nk’abandi kuko nabo bagana iterambere.
Agira ati “Niri zina ryo guhezwa inyuma n’amateka dukwiye kuzarihagarika. Bose ni Abanyarwanda nk’uko na Ndi Umunyarwanda ibivuga. Ayo mazina yandi twari dukwiye kuyashyira ku ruhande. Ariko amateka ntabwo umuntu ayakuraho! Amateka ntabwo asibangana, amateka aba yarabayeho, akazigishwa n’abandi n’abana.

“Ariko ntiduhere mu mateka. Hari nubwo ukomeza kujyanwa n’iryo zina, hakaba bamwe bajyana naryo, ntibajye imbere nk’uko abandi barimo kujya imbere.”
Akomeza abasaba guharanira gukora nk’abandi kandi bakikuramo ibyo guhora bategereje inkunga. Ngo ahubwo niba barubakiwe nk’inzu bagomba guharanira kuyisanira mu gihe yangiritse ndetse bakanishakira ibikoresho bitandukanye byo muri iyo nzu.
Abo banyarwanda nabo bahamya ko izina “Abasigajwe inyuma n’amateka” barisize. Nabo ngo biyumvamo ko ari Abanyarwanda nk’abandi.

“Niyonzima Joel agira ati “Izina ry’abasigajwe inyuma n’amateka turifata nk’uko mu mateka rimeze kuko umuntu atakwibagirwa amateka, ibyo yavukiyemo, ubungubu ariko iryo zina dusigaye turisiga hasi.”
Munyakiramira Théobald yungamo ati “Iryo (zina) twararyamaganye byararangiye ubu turi Abanyarwanda, (iryo zina) ryaraduhezaga cyane.”


Aba Banyarwanda bakomeza bavuga ko ariko inzu batuyemo nta sima irimo. Ndetse ngo nta n’amashanyarazi arahagera kuburyo ngo baba mu kizima. Bakaba basubijwe ko ariko ibyo byose bizabakorerwa.
Nyuma yo gusura abo basigajwe inyuma n’amateka, Dr. Mukabaramba yanasuye amashyirahamwe abiri y’ababana n’ubumuga akorera mu murenge wa gahunga ndetse na Cyanika. Aho yabemereye inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri shyirahamawe izabafasha kuzamura ibikorwa byabo.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Minister ibyo ntiyakabibwiye abo, kuko sibo baryiyise. Azabinyuze mu nzira nawe azi byanyuzemo. Ese ubundi barihindura kuki kdi mbona bakiribo: ngo bagurirwa imifariso, bubakirwa amazu n’ibigega,bahawe iki n’iki, barihirwa ibi n’ibi, batujwe aha n’aha. None se umunyarwanda utakwikorera ibyo, azitwe gute? Umuntu ugikorerwa byose, akabwirizwa kujyana umwana mu ishuri?
urebye mu mazina ajyanye n’igihe tugezemo iri naryo rigomba gusibanganamo kuko ubu u Rwanda ruri kwiyubaka nabo rububaka bityo kuvuga ko hari uwasigazwa inyuma n’amateka byo ntabyo pe
Nange ndemeranya n’umunyamabanga wa leta kuba iri zina ryareka kwitwa bamwe mu banyarwanda kuko iterambere riri ku muvuduko ungana ku banyarwanda bose hakaba ntawe ugitandukanye n’undi mu bijyanye n’ubutunzi.