Iyo utava aho uri burya uba usubira inyuma – Depite Polisi Denis
Depite Polisi Denis akaba n’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, aratangaza ko uwo muryango utajya uhwema guhugura abanyamuryango bawo kugira ngo bahore bagendana n’ibihe, kuko burya ngo iyo utava aho uri, uba usubira inyuma.
Ibi Depite Polisi Denis yabisobanuye kuri uyu wa 17/08/2013 ubwo yatangaga ikiganiro mu mahugurwa y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba, amahugurwa y’iminsi ibili agamije guhugura abanyamuryango ku bintu bitandukanye bijyanye n’aho isi igeze.

Depite Polisi Denis yavuze ko guhugura abanyamuryango ari umuco usanzwe wa FPR-Inkotanyi wo guhora yigisha abahagarariye uwo muryango (cadres) uko ibihe bigenda bisimburana. Ku bwe ngo iyo udafasha abanyamuryango kugendana n’ibihe ntacyo uba ubamariye kuko kudatera intambwe ujya imbere, uba usubira inyuma.
Aha Depite Polisi yatanze urugero rw’ukuntu Ubushinwa bumaze gutera imbere ku buryo rugeze ku rwego rwo guca ku bindi bihugu by’ibihangange ku isi.
Cyera ngo abantu bavugaga Amerika, bakavuga Ubufaransa, bakavuga Ubudage, none ubu hagezweho Ubushinwa. Bugeze kure, burabarya isataburenge mu bukungu! Ubu Amerika itunzwe n’amadeni y’Abushinwa!
Yagize ati “Iyo ufashe abacadre bawe rero ntubafashe ngo bajyane n’ibihe, ngo basobanukirwe ukuntu ibintu bigenda bihinduka, ni byabindi navugaga ko iyo udatera intambwe ujya imbere, burya uba usubira inyuma”.

Uwamahoro Agnes ni umunyabanga wa FPR Inkotanyi mu karere ka Rutsiro. We asanga ariya mahugurwa ari ingenzi cyane mu kurushaho gusobanukirwa n’ibikorwa by’umuryango.
Yagize ati: “Nubwo ibikorwa bya FPR Inkotanyi dusanzwe tubizi, hari byinsi tuba dukeneye kwiyungura kugira ngo twe duhagarariye abandi tuzajye mu mirenge tumanuke tugere no mu midugudu dusobanurire abaturage ibyo twungutse”.
Amahugurwa arimo kubera mu karere ka Karongi, akazamara iminsi ibili (17-18 Kanama). Ahuje abahagarariye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Ntara y’i Burengerazuba, aho usangamo abayobozi b’uturere bungirije, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abanyamabanga ba FPR Inkotanyi mu turere, n’abandi.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|