Iyo abayobozi b’ibanze bagaragaje imibare itariyo bidindiza igihugu

Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa guhorana inyota yo gusobanukirwa n’ibarurishamibare, hagamijwe ko badakora amakosa mu bijyanye no gukusanya amakuru, kuko iyo batanze amakuru atariyo bidinziza iterambere ry’igihugu.

Muri uru rwego, abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Musanze, bahuguwe n’ishami ry’ibarurishamibare ryo mu ishuri rikuru INES Ruhengeri, kuwa 24/05/2013.

Soeur Donatha Nyirahabyarimana, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Remera, avuga ko mu bijyanye no gukora ibyitwa masque de saisis bitazongera ku barushya. Ati: “Iyo baba barabidusobanuriye mbere ubu ntabwo biba biturushya”.

Sindayigaya Samuel umwarimu mu ishuri INES Ruhengeri, watanze amahugurwa avuga ko biyemeje gutanga aya masomo, kuko babonye ko iyo imibare ikusanyijwe neza kandi igatangwa neza, byihutisha iterambere ry’igihugu.

Ati: “iyo udafite imibare mizima, bituma n’igenamigambi naryo ripfa, iyo igenamigambi ripfuye rero kurishyira mu bikorwa ntabwo bishobora kugerwaho neza”.

Abahuguwe ni abayobozi b’amashuri abanza n’ayisumbuye b’i Musanze, ndetse n’abashinzwe uburezi mu mirenge igize Musanze, aho biyemeje gukorana n’abo basanzwe bakorana mu konoza ibijyanye no gukusanya no gutanga amakuru ku nzego zisumbuye.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Amakosa njye mbona abera kubaba bashinzwe ibarura pee!! kuko nabikozemo ndabizi hari aho ababarura bagera ugasanga barananiwe , bagatanga imibare par hazard najyaga mbishwanira n’abantu twakoranaga kenshi..

byungura yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ibi bivuzwe ni ukuri kabisa , kuko wamugani bibarisha nabi ibijyanye n’igenamigambi..no kumenya neza imibare nyakuri ku bijyanye n’ibigenerwa abaturage.

Ndizeye yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Kuba hategurwa igenamigambi rigashyirwamo amafaranga ariko ntirigere kucyo ryateganyirijwe bitewe n’imibare itariyo yatanzwe,mbona bidakwiye kujya birangirira aho,hage habaho gukirikirana abatanze iyi mibare kuko baba bazambya ubukungu bw’igihugu cyane badukerereza

iraguha yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka