Iyirukanwa ry’Umunyarwandakazi utwite mu Bufaransa ryateje impaka

Urugaga rw’Abaharanira Uburenganzira bwa Muntu, Ligue des Droits de l’Homme (LDH) ruramagana icyemezo cyafashwe na Leta y’Ubufaransa cyo kwirukana umutegarugori w’umunyarwandakazi muri icyo gihugu utwite inda y’impanga y’amezi arindwi.

Uyu munyarwandakazi (izina rye ntiryatangajwe) yagombaga kugezwa ku mupaka w’Ubufaransa i Menin, tariki 13/02/2012 saa mbili za mu gitondo ari mu modoka y’ikamyoneti ariko LHD yatangaje ko bitajyanye n’ubuzima arimo kandi ko bishobora gutuma hatakara ubuzima bw’abantu batatu ku maherere.

Ibiro bishinzwe abanyamahanga mu Bufaransa byabihakanye bivuga ko uwo munyarwandakazi agomba kugendera mu imbangukiragutabara (ambulance) cyangwa mu modoka isanzwe aherekejwe n’umuganga.

Ubwo www.7sur7.be yasohoraga iyi nkuru uyu mugore yari afunzwe. Abagize LHD bateje impaka bavuga ko no kumufunga bitemewe kuko inda ye ari nkuru, ndetse no kugenda urugendo rurerure nabyo bishobora kumuviramo izindi ngaruka.

Uyu mugore yari afite visa imwemerera kuguma mu Bufaransa kugeza tariki 14 Gashyantare nk’uko umuvugizi w’ibiro by’abanyamahanga yabisobanuye. Uyu mugore yatse visa y’u Bufaransa avuga ko agiye gukurikira amasomo y’igifaransa kuva kuri 16-20 Mutarama ariko yageze i Buruxelles mu Bubiligi tariki 15 Mutarama nyuma y’iminsi ibiri ahita yaka ubuhungiro bw’ubufaransa.

Kubera ko amasezerano ya Dublin atemerera Ububiligi gufatira Ubufaransa ibyemezo by’impunzi, Ubufaransa bwahise bwemera ko bugiye kubyigaho bunamwemerera kuba abaye mu Bufaransa.

Icyaje gutuma Ubufaransa bwisubira ni uko ngo impamvu z’urugendo rwe zitari zisobanutse ndetse n’amikoro yo kuzamufasha mu gihe cy’ukwezi nayo akaba ari make. Yari afite amayero 400 gusa.

Pascaline Umulisa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka