Iwawa hamufashije kwikunda kurusha amafaranga

Thomas Sankara, umusore w’imyaka 23 yemeza ko umwaka umwe n’igice amaze mu kigo cy’imyuga cy’Iwawa byamufashije kwikunda kurusha gukunda amafaranga no kumva icyo u Rwanda rumutegerejeho.

Sankara yigaga muri kaminuza yitwa United States University iri i Nairobi muri Kenya mbere y’uko ajyanwa Iwawa na se umubyara kubera kunywa no kugurisha ibiyobyabwenge.

Uyu musore yatangarije Kigalitoday ko yacuruje ibiyobyabwenge kuva kera akiri muri Ghana aho yabanaga n’umuryango we, agakomeza n’i Kigali ariko ubucuruzi bukamuhira kurushaho muri Kenya. Atangaza ko yashoboraga kugurisha cocaine, urumogi, heroine akunguka amafaranga ibihumbi 600 ku kwezi.

Ayo mafaranga yatumye akira muri Kenya, agura n’inzu ku buryo yigaga gake umusaruro wo mu ishuri uragabanuka. Amaze imyaka itatu ise yaje kumusura ahageze arumirwa. Sankara yamubwije ukuri maze asubira mu Rwanda ahangayitse.

Igihe cyarageze umuryango we umutumaho mu Rwanda ngo aze mu minsi mikuru yo kwakira babyara be baba muri Amerika ageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe asanga polisi n’ababyeyi baramutegereje bahita bamujyana aho yagombaga gutegerezanya n’urubyiruko rundi ruzajya Iwawa.

Sankara ashimangira ko yumvise ko ajyanywe Iwawa akarakara, akumva bamugambaniye ati “numvaga ko banjyanye muri gereza banabizi ko nzahita mfa!”
Akigera Iwawa ubuzima bwaramugoye cyane kuko bwari butandukanye cyane n’ubwo yari asanzwe abamo. Mu byamugoye cyane kubimenyera harimo ibiryo barya, kurarana n’abantu atazi, byongeye kandi ngo n’ikinyarwanda yacyigiye Iwawa.

Urubyiruko rugiye Iwawa rwigishwa imyuga itandukanye izarufasha kwibeshaho ndetse n'indangagaciro nyarwanda
Urubyiruko rugiye Iwawa rwigishwa imyuga itandukanye izarufasha kwibeshaho ndetse n’indangagaciro nyarwanda

Nyuma y’amezi atatu, Sankara ahamya ko yari nk’imyaka 100, yaje kumenyera yitoza kubaho nta kiyobyabwenge, yigishwa ubwubatsi anashyikirana n’abandi bana.

Sankara kandi ahamya ko mu mwaka n’igice amaze Iwawa yabashije kwiyunga n’ababyeyi be kuko bajya bamusura.

Sankara avuga ko Iwawa ari ishuri ntangarugero ryafasha umuntu uwo ari we wese kuva mu biyobyabwenge. Yagize ati “ahandi hose umuntu aba akikijwe n’ibiyobyabwenge bikamunanira kubireka, ubundi ugasanga niba uvuze ngo sinzasubira inshuti yawe ishobora kukubwira ngo gerageza bwa nyuma.”

Kuba Leta y’u Rwanda yaratekereje kubaka ikigo nk’Iwawa byafashije benshi mu rubyiruko ruhaba kandi ahumuriza abakeka ko ari gereza; nk’uko bitangazwa na Sankara. Kuri we ntacyo yabona yashimira Leta kuko yatumye basubirana ubuzima.

Sankara arateganya ko nasezererwa Iwawa azahita asubira mu ishuri kuko rimufitiye akamaro kurusha kunywa no kugurisha ibiyobyabwenge. Yagize ati “ninshaka amafaranga nzayakorera maze kwiga aho kwihara amagara hejuru y’ibizashira.”

Sankara afite impungenge zo kongera kuba muri bagenzi be nava Iwawa kuko atazi uko babyakira bamenye ko yahabaye; yumva ntawe azabibwira ari nayo mpamvu yanze ko tumufata ifoto. Yiteguye kuburira bagenzi be bananiwe kureka ibiyobyabwenge ko bakwiyandikisha bakajya Iwawa atababwiye ko yagezeyo.

Pascaline Umulisa

Ibitekerezo   ( 2 )

nanjye ubwo byambereye urujijo ukuntu mayibobo nimbura mukoro ,nu muntu wize babashira hamwe bakabasha guhuza ibitekerezo,iyo myuga se ni bwoko ki?oya mudusobanurire byo

sibaze yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

Ariko umuntu wize kaminuza ajya kwiga imyuga gute? Mudusobanurire.

Kanze guhera yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka