Itorero y’Igihugu ni urufunguzo rw’imyumvire y’Abanyarwanda –Murenzi Abdallah
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, aratangaza ko itorero ry’igihugu asanga ari urufunguzo rufungura imyumvire y’Abanyarwanda kugira ngo bashobore kwitoza ndetse no gutoza abazabakomokaho kuba inyangamugayo no gukorera mu mucyo.
Ibi yabivuze afungura ku mugaragaro amahugurwa y’abatoza b’intore ku rwego rw’amashuli mu karere ka Nyanza yabaye tariki 16/07/2014 akabera mu cyumba cy’inama cy’aka karere.
Uyu muyobozi w’akarere ka Nyanza yabwiye abayitabiriye ko itorero ry’Igihugu ari umwanya mwiza wo guha urubuga Abanyarwanda bakibukiranya ibigomba kubaranga birimo kugira indangagaciro ndetse no kwimakaza umuco wa Kirazira.
Aha niho uyu muyobozi w’akarere ka Nyanza yahereye ashimangira ako itorero asanga ari urufunguzo ruhesha buri Munyarwanda wese kugera ku ndangagaciro na kirazira zagiye zica bamwe mu Banyarwanda mu myanya y’intoki bakabura ubumuntu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Abakora umwuga w’uburezi mu bigo by’amashuli ndetse n’abashinzwe uburezi mu mirenge igize akarere ka Nyanza bari muri aya amahugurwa bahawe ibiganiro bitandukanye bibahesha ubumenyi nyabwo bwo kuba intore mu rwego rw’ibigo by’amashuli bagahugura abana barera kugira ngo nabo babere abandi indorerwamo yo kwimakaza indangagaciro kuri buri munyarwanda wese.
Mu biganiro bahawe aba bahuguwe birimo ikijyanye n’amateka y’Itorero ry’Igihugu ndetse n’icyerekezo cyaryo kikaba cyatanzwe na Madamu Kubwimana Florence umutahira w’intore mu karere ka Nyanza.
Muri iki kiganiro cye yasobanuye ko itorero ryahozeho mbere y’umwaduko w’abakoloni avuga ko ryari “Irerero” ariko abakoroni bakarisenya maze Abanyarwanda bakabacamo ibice byagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko uyu mutahira w’intore mu karere ka Nyanza yakomeje abivuga ngo nyuma ya 1994 byabaye ngombwa ko u Rwanda rwongera kwiyubaka binyuze mu itorero ry’igihugu kugira ngo Abanyarwanda bose bongere gutozwa kugira indangagaciro na kirazira zari zasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu byo aba batoza b’intore bahuguwe kandi harimo no kumenya amahame agenga intore nk’agaragaza ko intore itaganya ahubwo yishakira ibisubizo kimwe n’andi avuga ko intore ari umurinzi w’ibyagezeho ngo rero nta muntu ushobora kubisenya irora.
Izi ntore zigiye gutoza abanyeshuli bo mu mashuli yisumbuye hari andi mahame zabwiwe ajyanye n’uko intore igomba kurangwa no gukora neza kugira abandi bayirebereho icyagirira u Rwanda n’Abanyarwanda akamaro.
Usibye ibiganiro byahawe aba batoza b’intore ubwo bari muri aya amahugurwa banahawe umukoro wo mu matsinda bahabwa ingingo zo kuganiraho hagati yabo zerekana ko umutekano ariwo shingiro ry’ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 20 ishize Abanyarwanda bibohoye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
itorero niryo rizasubiranya bamwe mu banyarwanda bagitsimbaraye ku ivangira ry;amoko n;ibindi kandi birerekana ko hari icyo bizatanga kuko aho abanyarwanda bamaze kugera ni heza pe
itorero ni ishuri ryiza ryigitangaza rya buri munyarwanda kandi buri wese yibonabo ibyigirwamo bikamufasha kuba umunyarwanda wuzuye ukunda umurimo uko kandi akawukundisha abandi , indagagcio akazigira akabando kiminsi ibi byose abikesha itorero
itorero rimaze guhindura byinshi ku mibanire yacu ryongererwe imbaraga ahubwo ku buryo buri wese azamenya indangagaciro zacu