Itorero ry’Abadivantiste ryiyemeje kugira urubyiruko ruzima n’ahazaza heza

“Urubyiruko ruzima ahazaza heza” niyo ntero y’urubyiruko rw’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ruri mu ngando mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, muri College ya Rwankeri.

Uru rubyiruko ruturuka mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru yose ndetse hiyongereyeho n’akarere ka Nyabihu ari naho iyi ngando irimo kubera.

Buri mwaka itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindi riteganya ingando y’urubyiruko ifasha urubyiruko kugira imyitwarire myiza hagendewe ku nkingi eshatu: ukwiga iby’umwuka, iby’ubwenge n’iby’umubiri; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’urubyiruko muri iryo torero mu Ntara y’Amajyaruguru, Mutuyimana Nkundakozera.

Urubyiruko rwigishwa iby'umwuka, iby'ubwenge n'umubiri kugira ngo bibafashe kwiyubakira ejo hazaza heza.
Urubyiruko rwigishwa iby’umwuka, iby’ubwenge n’umubiri kugira ngo bibafashe kwiyubakira ejo hazaza heza.

Ubusanzwe urubyiruko rw’abadivantiste ruri mu byiciro bine bitewe n’imyaka rugiye rugaragaramo. Ubusanzwe hakorwaga ingando hatagendewe cyane ku myaka yarwo, ariko kubera insanganyamatsiko y’uyu mwaka “urubyiruko ruzima ahazaza heza” mu ngando y’uyu mwaka hafashwe urubyiruko guhera ku myaka 16 kugeza kuri 35 no hejuru yayo.

Mutuyimana avuga ko nk’itorero bafite inshingano ikomeye cyane yo kwita ku rubyiruko, iki cyiciro kigahabwa imbaraga, kuko arirwo torero, niwo muryango w’ejo hazaza kandi nirwo baturage bazubaka igihugu.

Iyo akaba ariyo mpamvu itorero risabwa cyane kwigisha urubyiruko indangagaciro umwana w’Imana akwiye kugira mu buryo rusange hagendewe ku ijambo ry’Imana, ndetse urubyiruko rukigishwa indangagaciro na kirazira zikwiriye kuranga Umunyarwanda mu rwego rwo kurutegurira ejo hazaza heza.

Umuyobozi w'urubyiruko rw'Abadivantiste mu Ntara y'Amajyaruguru avuga ko nk'itorero bafite inshingano zo kwita ku rubyiruko nk'ejo hazaza heza y'itorero n'igihugu.
Umuyobozi w’urubyiruko rw’Abadivantiste mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko nk’itorero bafite inshingano zo kwita ku rubyiruko nk’ejo hazaza heza y’itorero n’igihugu.

Uretse amasomo y’iby’iyobokamana yibandwaho, urubyiruko runigishwa cyane amasomo ajyanye n’imyitwarire rwagakwiriye kugira mu buzima busanzwe kugira ngo koko rube intangarugero aho ruri hose no mubyo rukora byose, kandi rwigishe n’abandi bityo rube urubyiruko ruzima, ruzagira ejo hazaza heza.

Amwe mu masomo yitabwaho cyane ni ayo kwirinda ingeso zikunze kumunga urubyiruko nk’ubusambanyi, ibiyobyabwenge, filimi zangiza ibitekerezo by’urubyiruko n’ibindi; nk’uko Mutuyimana abivuga.

Mu masomo urubyiruko rukaba rwerekwa ibibi byabyo n’ingaruka zabyo kuri bo bityo bakifatira icyemezo cyo kubyirinda.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye izi ngando badutangarije akamaro kayo kuri bo ndetse n’icyo ibyo bahigira bizabamarira mu buzima bwabo.

Chef guide Ayinkamiye Josiane avuga ko yigishijwe ko nk’abadivantiste batagomba kubera ikibazo igihugu ahubwo bagomba kukibera igisubizo. Kuri we ngo agiye kuba umusemburo wo gukangurira urubyiruko bagenzi be kwirinda ibyabangiza nk’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zakwangiza ejo hazaza habo.

Abagera kuri 600 baturuka mu ntara y'Amajyaruguru bitabiriye ingando z'urubyiruko rw'itorero ry'abadivantiste zibera mu karere ka Nyabihu.
Abagera kuri 600 baturuka mu ntara y’Amajyaruguru bitabiriye ingando z’urubyiruko rw’itorero ry’abadivantiste zibera mu karere ka Nyabihu.

Maniriho Emmanuel, yavuze ko ingando yigiyemo iby’umwuka byamufashije kumenya uko yakwirinda ibibi byose. Ati “iyo umuntu abaye umukristo aba ari n’umunyagihugu mwiza”.

Kuri we asanga yaramenyeyemo uburyo yakoresha ibitekerezo bye kugira ngo yigirire akamaro akagiririre n’abandi. Ikigeretse kuri ibyo ngo yigiyeho n’uburyo bwo kwicungira amagara mazima n’uburyo yafata umubiri we neza.

Iyi ngando y’urubyiruko 600 ruturuka mu karere ka Burera, Gakenke, Musanze na Nyabihu, yaratangiye kuwa 25 Ugushyingo 2012,ikazasozwa kuwa 02 Ukuboza 2012.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ntekereza ko urubyiruko iyo rubuze inama nzima,habaho kubura ejo hazaza heza.ari nayo mpamvu abadiventisiti bahisemo kujya bategura urubyiruko rwabo mu by’umwuka,ubwenge hamwe n’umubiri.

ishimwe emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-07-2017  →  Musubize

Umurimo W’ Imana Tuzawukora, No Mu Bihe Bikomeye Tuzawukora.

HABIMPANO AUGUSTIN yanditse ku itariki ya: 11-07-2016  →  Musubize

nanje nkunda aba J.A

TUYISENGE LOGER MAST yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

Mukomeze umurimo, kdi Imana yiteguye gukoresha abasore batagurwa kdi batigurisha, bi inyangamugayo biteguye kuvuga ukuri naho isi yakwihinduriza, badateshuka ku nshingano zabo nk’uko urushinge rwa bousole rudateshuka kwerekana amajyaruguru. Mukomeze umurimo.

francois yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Turishimye!courage

Olive yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Sinaherukaga kubona Defile,aho amabendera y’aba J.A azamurwa. Ubutumwa bwatangijwe n’abasore kandi buzasozwa nabo. Mukomereze aho kandi Imana ibahe umugisha.
KIGALI TODAY merci kuri izi nkuru zitwereka aho urubyiruko rwacu rugana heza.

Paty yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Ba JA mukomere turabakunda kandi dukonda gahunda zanyu. nuko gahunda z’ubuzima n’ibibazo by’iyisi bitatumye tuboneka ngo twifatanye ariko mukomere mu rwankeri

NIYONSENGA Donatien yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

ndishimye nshima imana niba hakiriho aba j.a cg a.w ni mutebutse kuza kwa yesu kristus kuko isi iri mumarembera bamwe bati azaza muruno mwaka abandi bati yaje kera ntihazagire ubabeshya kuko naza amaso yose azamubona ndetse nabamucumuse amacumu bazamubona rubyiruko rw,urwanda mwirinde cyane ’’’’ubusambanyi ’’’’’ubusinzi ’’’’’ibiyobyabwenge’’’!!byumwihariko nta kwijandika muri poltic yiki gihe kuko nibyo biyobyabwenge bikomeye kandi byica vuba urugero gushija ibinyoma kwambura ibyabandi nk,ibyo nibindi ubuntu bwimana bubane namwe mwese aho muri hose abategereje kugaruka kwa yesu kristus

musonera jack yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

ndishimye nshima imana niba hakiriho aba j.a cg a.w ni mutebutse kuza kwa yesu kristus kuko isi iri mumarembera bamwe bati azaza muruno mwaka abandi bati yaje kera ntihazagire ubabeshya kuko naza amaso yose azamubona ndetse nabamucumuse amacumu bazamubona rubyiruko rw,urwanda mwirinde cyane ’’’’ubusambanyi ’’’’’ubusinzi ’’’’’ibiyobyabwenge’’’!!byumwihariko nta kwijandika muri poltic yiki gihe kuko nibyo biyobyabwenge bikomeye kandi byica vuba urugero gushija ibinyoma kwambura ibyabandi nk,ibyo nibindi ubuntu bwimana bubane namwe mwese aho muri hose abategereje kugaruka kwa yesu kristus

musonera jack yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka