Itorero Restoration Church mu gukemura ibibazo byugarije imiryango
Itorero rya Evangerical Restoration Church, Paruwasi ya Kimisagara ryateguye igiterane cy’umuryango cy’iminsi 7 kitezweho kubanisha neza imiryango.
Icyo giterane gifite insanganyamatsiko igira iti, “Rinda urugo rwawe” cyatangijwe kuri iki cyumweru tariki 24 Kanama 2015 kikazasozwa ku cyumweru tariki 30 Kanama 2015.

Pasiteri Ruhimbya Aaron uyoboye Itorero Evangerical Restoration Church, Paruwasi ya Kimisagara, avuga ko nyuma yo gusanga kuri ubu imiryango yugarijwe n’ibibazo bitandukanye, aho ndetse biviramo imwe muri yo gusenyuka, batagomba kurebera gusa ahubwo ko bakwiye kugira icyo bakora mu rwego rwo gufasha iyo miryango kubana neza no kuramba.
Pasiteri Ruhimbya yagize ati "Nyuma yo kubona ibyo byose twasanze ari ngombwa ko dutegura igiterane cyazana ibyo bisubizo, kandi ibyo bisubizo nta handi byava uretse kumenya uburyo twirinda".
Pasiteri Ruhimbya asanga abagize umuryango bakwiye gufata iya mbere mu kurinda urugo rwabo kugira ngo ibiriho bibi ndetse n’ibigenda byaduka bitabasenyera.

Biteganyijwe ko abagize umuryango bazitabira icyo giterane bazasobanurirwa inshingano za buri mubyeyi, inshingano z’urugo ndetse n’akamaro ko kubahiriza amasezerano umugabo n’umugore baba baragiranye.
Itorero Evangerical Restoration Church risanga ibibazo byugarije imiryango bigomba kwitabwaho bigakemurwa kuko iyo bititaweho, iterambere ry’urugo riradindira, umwiryane n’ubukene bikiganza mu miryango, ndetse n’intego z’ikinyagihumbi igihugu cyihaye ntizigerweho uko bikwiye.

Igiterane nk’iki cy’umuryango cyaherukaga mu mwaka wa 2013, icyo gihe kikaba cyari gifite intego igira iti “Imfatiro z’urugo ku bashakanye”.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibakomerezaho kuko iyo hari ubuyobozi bwioza bukemura ibibazo by’abaturage, n’ibindibigo ou amatorero nayo aboneraho agakora akazi kayo neza, ni byoza ko iryotorero rifasha naryo...
Katonda ayebazibwe
Nubundi amatorero iyo akora atya na mbere ntakibi cyali kwegera u Rwanda, mukomereze aho mujye munafasha mubifatika ariko bitari amagambo gusa yubaka, bajye babona nikijya munda.
none se ibibazo by’imiryango wowe wibaza ko byakemurwa gute? itorero ni iki? imiryango nkoranyambaga ni imwe munzira yoroshye ishobora kunyurwamo mu ikemurwa ry’ibibazo ry’imiryango, Restauration church Imana ibahe umugisha cyane.
Aya matorero nayo aba yarihaye kuvanga ibintu ibibazo by’imiryango ntibibareba
Aya matorero nayo aba yarihaye kuvanga ibintu ibibazo by’imiryango ntibibareba