Itorero Methodiste ryateguye igiterane mpuzamahanga cyo kugarura amahoro mu karere
Itorero Methodiste Paruwasi ya Kicukiro ryateguye igiterane mpuzamahanga cy’iminsi itatu kigamije gukangurira abakristu n’Abanyarwanda muri rusange uruhare rw’amadini mu kugarura amahoro mu karere.
Igiterane cyabaye kuri iki cyumweru tariki 22/06/2014, cyatangijwe n’amasengesho n’indirimbo zitandukanye zirimo ubutumwa bw’amahoro. Izi ndirimbo zikaba zaririmbwe n’amakorali yo mu Rwanda na korali zaturutse mu bihugu nk’u Burundi na Congo.
Pasiteri Charles Munyamahoro uhagarariye Paruwasi y’itorero Methodiste Kicukiro yagize ati: “Icyo tugamije ni ukwigisha ubutumwa bw’amahoro abakristu bose bo muri ibi bihugu by’ibiyaga bigari kugirano dukumire ibibazo by’amahoro macye bikunze kugaragara twese tukaba abavandimwe nkuko ijambo ry’Imana ribivuga.”

Nk’uko yakomeje abisobanura nk’abayobozi b’amadini nabo bashishikajwe no kuzana amahoro mu karere biciye mu ivugabutumwa, cyane cyane abakristu bakarushaho kubyumva no gusobanukirwa akamaro ko gusenga bakaba abahamya ba kristu bera imbuto z’amahoro.
Iki giterane ntikizagarukira mu Rwanda gusa, itorero Methodiste rirategura kuzajya gusura ibindi bihugu nka Congo n’ u Burundi mu rwego rwo gutahiriza umugozi umwe hakabaho imbaraga nyinshi n’ubumwe mu guharanira amahoro mu Karere.

Iki giterane cyitabiriwe n’abakristu baturutse mu gihugu cy’i Burundi muri kaminuza Hope Africa University, abaturutse Congo, amakorali atandukanye yo mu Rwanda, abahagariye andi madini n’abakiristu b’itorero Methodiste batandukanye baturutse mu ma paruwasi yo mu mugi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ishimwe kubw’iki giterane. Imana ijye ikomeza itange ubwenge ku bakozi bayo bakore ibiterane nkibi byibutsa abantu ko Imana ariyo yabaha amahoro.
Imana kandi ishimwe kuko itorero rya EMLR ryongeye kwibutswa inshingano zaryo zo kugarura amahoro muri ibi biyaga bigari muri rusange ndetse no mu mitima y’Abakristu bose.
amahoro niyo ikiremwa muntu gicyeneye kugeza ubu kugirango kibashe guhumeka gikora ibyo gitekereza kwikorera byose, ariko kandi tuve mumagambo tujye mubikorwa twumveko tugomba kubana mumahoro, nkuko abayobozi beza dufite bahora babidusaba, amadini nahanyu ho gukora akazi kanyu dore ko mugira imbaga nini ibakurikira kandi ibumva neza kumvisha abantu kubana mumahoro bikava mumagambo bikajya mubikorwa, ibyo bigishijwe munsenger ntibakabisige kuntebe
Imana ibahe umugisha abantu bateguye iki giterane.
Bakomereze aho.