Itorero Evangelical Restoration Church ryatanze ubufasha ku bibasiwe n’ibiza

Imiryango 100 iheruka kwibasirwa n’ibiza yo mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, yashyikirijwe ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho by’ibanze byo kubunganira mu mibereho no kubafasha guhangana n’ingaruka ibyo biza byabasigiye.

Bashyikirijwe inkunga yo kubunganira mu bihe bitoroshye batewe n'ibiza
Bashyikirijwe inkunga yo kubunganira mu bihe bitoroshye batewe n’ibiza

Ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2023 yashegeshe bikomeye abaturage bo mu Turere twiganjemo utw’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.

Iyo mvura yatangiye kugwa guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu rugo rw’iwabo wa Niyogisubizo Salomon wo mu Mudugudu wa Buhuma, Akagari ka Mbizi, bafashe amafunguro nk’ibisanzwe, nyuma bararyama. Ngo byageze mu saa cyenda z’igicuku ashiduka yumva we na murumuna we bari baraye hamwe isayo y’ibyondo byabarengeye.

Yagize ati: "Nari ndyame imvura irimo igwa bigeze nko mu ma saa cyenda z’ijoro, mba numvise ikintu kimeze nk’igisasu kiraturitse cyane cyitura ku nzu yacu. Mu kubyukira hejuru naje kwitegereza neza mbona ni inkangu yagwiriye inzu yacu, njye na murumuna wanjye twarengewe n’isayo y’ibyondo, abatabazi ubwo bazaga babasha kudukuramo njye na we tukirimo akuka, ariko umubyeyi wanjye na mushiki wanjye bo bari bamaze gupfa".

Nyiramategeko Esperance na we yagize ati: "Umudugudu hafi ya wose inkangu zari zamanukiye inzu, imirima n’ibikorwa remezo by’abaturage byose byuzuye ibyondo byasendereye, umuntu adashobora kubona aho anyura. Wagira ngo yari imperuka twakururiwe n’ibyo biza ku buryo no kuhava ari nk’ Imana yahagobotse, nta kintu na kimwe twarokoye. Byari bifite ubukana byaraduhahamuye".

Mu kugerageza kubaha ubufasha bw’ibanze bubunganira muri iki gihe, Abakirisitu b’Itorero Evangelical Restoration Church, Paruwasi ya Musanze na Paruwasi Kimisagara, bageneye imiryango 100 yashegeshwe n’ibiza ibiribwa bigizwe n’ibishyimbo, kawunga, umuceri, hiyongeraho imyenda n’inkweto byose hamwe byatwaye Miliyoni zirenga enye z’Amafaranga y’u Rwanda.

Baziboneraho Shadrack wahawe imyenda, inkweto n’ibiribwa, yagize ati: "Baradukoreye cyane kuba baduhaye ibi biribwa n’ibyo kwambara, bije byiyongera ku byo Leta n’abafatanyabikorwa bakomeje kuduha. Iyo batatugoboka aka kuka turimo duhumeka na ka morale dufite kaba karashize burundu, yewe twaramaze no kwibagirana".

Mu byahawe imiryango yashegeshwe n'ibiza harimo ibiribwa n'imyambaro
Mu byahawe imiryango yashegeshwe n’ibiza harimo ibiribwa n’imyambaro

Akomeza ati: "Ubwo ibiza byabaga inzego zose z’ubuyobozi zaramanutse ziza kuduhumuriza no kudufata mu mugongo, ndetse banaduha aho tuba dukinze umusaya. None n’aba bafatanyabikorwa b’abakirisitu ba Restoration baratuzirikanye, baturwanaho bagira ngo tudaheranwa n’ubukene n’agahinda. Icyizere cy’uko ubuzima buzongera bugasubira uko bwahoze cyangwa bukanaba bwiza kurushaho ubu ni cyose".

Pasteur Matabaro Mporana Jonas, Umushumba w’iri torero mu Ntara y’Amajyaruguru ari na ryo ryabibashyikirije, avuga ko kuba ibyo aba baturage bari batunze bigatwarwa n’ibiza, byabakomanze ku mutima bituma bahuriza hamwe umugambi wo kugira icyo bakora.

Ati: "Twatekereje ko aba bavandimwe bacu, dukwiriye kubabarana na bo kuko ijambo ry’Imana rinabishimangira neza riduhamagarira kubabarana n’abababaye. Buri muryango twawugeneye ibiro bitanu by’umuceri, ibya kawunga n’iby’ibishyimbo noneho tunongeraho ko buri wese mu muryango ahabwa imyambaro n’inkweto. Ni mu rwego rwo kwifatanya na bo no kubaha ihumure".

Mu Murenge wa Kimonyi honyine habarurwa imiryango 759 ibarizwa mu ngo 205 yahungabanyijwe n’ibiza harimo imiryango 20 ikodesherezwa kuko inzu zabo zahirimye burundu. Ubufasha bwatanzwe bukaba ari inyunganizi ikomeye nk’uko byagarutseho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Gaudence Mukasano.

Ati: "Nibura hari icyizere ko mu gihembwe cy’ihinga kigiye gukurikiraho abaturage bazahinga bakeza. Mu gihe kidatinze bazahabwa imbuto yo guhinga, ifumbire n’imiti byo gutera ibihingwa. Ni nako kandi turimo gutegura umuganda uzagenda ukorwa mu bihe binyuranye, ibi bikazabafasha gusa n’abasubiye mu buzima busanzwe badategereje ak’imuhana".

Muri iki gihe bisa n’aho imvura iri gushira mu kirere, Gifitu Gaudence asaba abaturage aho bishoboka kwitabira umurimo mu kwirinda guheranwa no gutegereza ak’imuhana, kandi na Leta ngo ikomeje kubunganira mu kwiyubaka binyuze mu kunganira abahinzi babaha imbuto n’ifumbire ndetse aho bishoboka bakabubakira.

Bishimiye ubufasha bahawe
Bishimiye ubufasha bahawe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka