Iterambere ry’Abanyafurika rigomba kugengwa n’Abanyafurika ubwabo-Perezida Kagame
Ubwo yatangizaga inama yiga ku bukungu bw’Afurika iri kubera i Kigali kuva tariki 30/10/2012, Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko Abanyafurika aribo bagomba kugena iterambere n’imibereho yabo kurusha uko bayitegereza ku bihugu byateye imbere.
Ubukungu bw’Afurika ntibukwiriye kugendera ku nama z’abahanga mu bukungu gusa ahubwo hagomba no kubaho ubushake bwa politiki, hakarebwa ko ibyizwe bijyanye n’igihe kandi bigakurikiranwa mu ishyirwa mu bikorwa.
Perezida Kagame kandi yagarutse ku guhagarikira u Rwanda inkunga kubera ibibazo bya Congo. Yibukije ko ibibazo bya Congo byatangiye cyera kandi bitatewe n’Abanyarwanda bityo ko bidakwiye gutuma Abanyarwanda bahagarikirwa inkunga ibafasha kwiteza imbere.
U Rwanda ruri mu bihugu bishimirwa gukoresha neza inkunga rugenerwa ndetse ikaba yaragize impinduka mu mibereho y’Abanyarwanda no kuzamura ubukungu bw’igihugu bishingiye kuri politiki ya Leta y’u Rwanda yo kuzamura imibereho y’abanyagihugu no kugabanya ubukene.
Mu myaka ishize u Rwanda rwagaragaje intambwe ikomeye mu gushyira abana mu ishuri, kuzamura inzego z’abagore no kubongerera ubushobozi. U Rwanda kandi ruri mu bihugu byashoboye kongera ibiribwa; Perezida Kagame akavuga ko hakwibazwa aho amasomo ruyakura niba rudafite demokarasi nkuko rubiregwa.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye inama ko Abanyafurika babategerejeho imyanzuro yubaka amateka y’Afurika kandi ayihesha agaciro ikareka guhora itegereje akimuhana. Ibihugu byateye imbere ngo bishaka kwivanga muri gahunda z’ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere bikabera inzitizi abayobozi babyo.
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku iterambere (UNDP), Helen Clark, witabiriye iyi nama ashimira u Rwanda intambwe rukomeje gutera mu iterambere no kugabanya ubukene hamwe no gushyira mu bikorwa ibiri muri gahunda y’ikinyagihumbi.
Helen Clark yatangaje ko umugabane w’Afurika ugomba kureba uko wagabanya ibigira uruhare mu ihungabana ry’ubukungu bw’isi kandi inama ibera mu Rwanda ishobora kuzavamo imyanzuro yatuma uyu mugabane ukomeza gutera imbere.
Afurika iragirwa inama yo gukoresha ingufu z’urubyiruko n’abagore mu guhanga udushya no kongera umurimo hakoreshejwe ishoramari mu ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubucuruzi no guhindura umusaruro uva mu buhinzi, bikaba byagabanya ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’umusaruro.
Umuyobozi wa banki nyafurika itsura amajyambere, Dr. Donald Kaberuka, ashima u Rwanda gukoresha neza inkunga rugenerwa kandi rugakomeza kuza ku isonga mu iterambere bitewe n’imiyoborere myiza na politiki yashyizweho yo kuzamura ubukungu.
Dr. Kaberuka avuga ko n’ibindi bihugu bikwiye gushyiraho izo politiki ziteza imbere ubukungu n’imiyoborere myiza kuko bigira aho bihurira.
Abanyafurika bashobora kwiteza imbere bakoresheje ishoramari mu bukungu, guteza imbere uburezi n’ubuzima hamwe n’imiyoborere myiza byose binyujijwe mu kumurika ibyakozwe n’uburyo bikorwa; nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye.

Inama ibera Kigali kugera tariki 02/11/2012 yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Afurika n’isi bagera kuri 400 kugira ngo baganire ku iterambere rirambye ry’umugabane w’Afurika, hagendewe ku guhungabana k’ubukungu bw’isi bwagaragaye kuva mu mwaka wa 2008.
Raporo igaragaza ko muri 2011 ubukungu bw’Afurika bwiyongereyeho 4.5% mu gihe 2013 buzazamuka kugera 4.8%. Hagomba kurebwa uko ubu bukungu bwazamuka bujyanye n’izamuka ry’abatuye Afurika cyane ko 50% by’aatuye munsi y’ubutayu bwa Sahara badashobora kwinjiza idolari ry’Amerika ku munsi.
Ibi ngo bizagerwaho hongerwa ingufu z’amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo mu korohereza ishoramari; nk’uko umuyobozi wa banki nyafurika itsura amajyambere yabisobanuye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|