Iterambere nyaryo rishingirwa ku miyoborere myiza -Dr Usengumukiza
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (Rwanda Governance Board-RGB), Dr Felicien Usengumukiza atangaza ko nta terambere rishobora kugerwaho hatabayeho imiyoborere myiza.
Ibi Dr Usengumukiza yabivugiye mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, ubwo kuri uyu wa kabiri, tariki 26/02/2013 yari yitabiriye imurikabikorwa ry’ibyagezweho muri aka karere ka Nyamasheke.
Igikorwa cy’imurikabikorwa muri aka karereka Nyamasheke cyaranzwe no gufungura ku mugaragaro ibikorwa by’iterambere bitandukanye birimo uruganda rutunganya imbuto “AGASARO ORGANIC”, isoko, inyubako y’Umurenge SACCO ndetse n’Inzu Ababyeyi babyariramo ku Kigo Nderabuzima cya Muyange cyo mu murenge wa Nyabitekeri.

Ibindi bikorwa byamuritswe ni iby’ubuhinzi, ubworozi, uburobyi ndetse n’ubukorikori.
Abaturage bigaragara ko ari benshi bari bateraniye mu kagari ka Muyange ko mu murenge wa Nyabitekeri bishimira ibyiza by’iterambere bagejejweho n’imiyoborere myiza, nk’uko babihamyaga mu ruhame rw’abari bahateraniye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko ibikorwa by’iterambere bitandukanye bigerwaho mu karere ka Nyamasheke bishingira ku bufatanye bw’abaturage batuye aka karere ndetse n’abafatanyabikorwa.

Habyarimana kandi yashimiye byimazeyo Ikigega RLDSF gitera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (cyahoze ari CDF) ku bw’ibikorwa by’iterambere cyagejeje ku baturage b’akarere ka Nyamasheke.
Bisengimana Denis ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kwishimira imiyoborere myiza kuko ari yo shingiro ry’ibikorwa bageraho.
Uyu muyobozi w’imiyoborere myiza mu Ntara y’Iburengerazuba yasabye abaturage ba Nyamasheke ko bakwiriye guharanira ko iteka bajya bakemura ibibazo bibareba aho kugira ngo birirwe mu manza kuko akenshi zibatwara umwanya n’umutungo ugereranyije n’ibyo baba bashakamo.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Dr Felicien Usengumukiza yatangaje ko kugira ngo iryo terambere rigerweho bishingira ku miyoborere myiza y’Igihugu, bityo bakaba bakwiriye guharanira ko yakomeza kwimakazwa.
Dr Usengumukiza yashimiye abaturage b’umurenge wa Nyabitekeri kuko bumva neza gahunda za Leta kandi ko bizabafasha kugera ku cyerecyezo 2020 badatebye.
Iki gikorwa cy’imurikabikorwa ry’ibyagezweho muri aka karere kijyanye n’Ukwezi kw’Imiyoborere myiza cyaranzwe no gushima ibyiza imiyoborere myiza yagejeje ku batuye akarere ka Nyamasheke kandi n’abaturage babajije ibibazo, bahabwaga inzira y’uburyo byakemukamo.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|