Iterabwoba ntabwo rishingiye kuri Coran- Sheikh Muhoza Issa
Urubyiruko 80 rw’abanyeshuri b’Abayisilamu bari mu biruhuko bahuguwe ku ndangagaciro za Islam zibarinda uwabashora mu bikorwa bihungabanya amahoro.
Umwe mu bayisilamu bo mu Rwanda aherutse gufatwa akekwaho ibikorwa byo kujyana urubyiruko rw’Abayisilamu mu mutwe w’iterabwoba uharanira Leta ya Kiyisilamu ukorera muri Syria (ISIS).

Aya mahugurwa bayahawe n’umuryango Education Health and Economy (E.H.E) ku bufatanye n’umuryango wa Islam mu Rwanda.
Nyuma y’aya mahugurwa uru rubyiruko rwatangaje ko nta muntu warushora mu bikorwa bibi bihungabanya amahoro, kuko ruzi neza ko indangagaciro za Isilamu zitemera umuntu uhungabanya umutekano yica umuntu.
Uwingeneye Afisa yasobanuye ati ”Intumwa y’Imana Muhamed yatubwiye ko umuntu ari inzu Imana yiyubakiye igashyira ku isi. Abakora ibikorwa by’iterabwoba bitwaje ko ari Abayisilamu ni ubujiji, kuko ntabwo umuntu w’Umuyisilamu w’ukuri yafata umuntu ngo amwice.”

Uru rubyiruko rukomeza ruvuga ko igitabo gitagatifu cya korowani gisaba umuyisiramu kubanira mugenzi we neza no gutanga amahoro.
Nsabimana Juma, witabiriye aya mahugurwa avuga ko arushijeho kumenya ukuri, gutanga amahoro no kuyaharanira birinda uwabashora mu bikorwa byo kuyahungabanya.
Ati "Twebwe nk’urubyiruko mu myanzuro twafashe ni uko nta wakwishora mu bikorwa by’iterabwoba kuko bihabanye n’icyo Islam itwigisha gukora. Bariya bakora iterabwoba ni ubujiji kuko ntabwo ari byo Imana idushakaho.”
Sheikh Muhoza Issa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango E.H.E wateye inkunga aya mahugurwa, avuga ko nyuma yo kubona hari bamwe mu bayisilamu mu Rwanda batangiye kwishora mu bikorwa bibi bibasebya bikakanasebya idini ya Isilamu, bahisemo guhugura urubyiruko kugira ngo rumenye ukuri birinde uwabashuka abashora mu bikorwa bibi bihungabanya amahoro.

Ati "Iterabwoba ntabwo rishingiye kuri Korowani (Coran) twemera. Kuko niba koko aharanira inyungu za Islam, kuki agenda mu musigiti akiturikirizaho igisasu akica bagenzi be b’Abayisilamu? Ibyo babikora ari ubujiji cyangwa izindi nyungu abifitemo.”
Uretse amahugurwa ku ndangagaciro z’umuco w’amahoro, uru rubyiruko rwanigishijwe kwirinda ibiyobyabwenge n’icyorezo cya SIDA.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
EHE komerezaho waje ukenewe
Nukuri Peee!!! Islamu ntaho ihuriye niterabwoba kuko Abantu bakunze gukoresha Islamu nkizina kugirango baharabike idini ikindi nge mbonamo urujijo iriya mitwe ibyo ikora ko bihabanye nubuislamu Aho ntibyaba nkabimwe byabacengezi biyita ingabo za Yesu.