Itegeko ryo guhemba umugore wabyaye rizakata 0.3% ku mushahara w’abakozi
Nyuma y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa gatanu tariki 20 Werurwe 2015, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame igafata ibyemezo binyuranye, Abaminisitiri batandukanye bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere tariki ya 23 Werurwe 2015 kugira ngo babasobanurire iyo myanzuro bayigeze ku banyarwanda.
Bimwe mu byo Abaminisitiri basobanuriye abanyamakuru harimo itegeko ryo gukata ku mushahara w’abakozi amafaranga angana na 0.3% riri mu nzira zo gushyirwaho. Ayo mafaranga agenewe guhemba umugore wagiye mu kiruhuko cyo kubyara kimara ibyumweru 12 cyangwa amezi atatu.
Harimo kandi Politiki y’imyubakire ndetse n’ishyirwa mu byiciro ku nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi muri mu w’1994.

Buri mukozi uteganyirizwa azakatwa 0,3% ku mushahara we
Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete na Stella Ford Mugabo, ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, basobanuye iby’umushinga w’iri tegeko ngo rizaba ryashyizweho muri Nyakanga uyu mwaka.
Minisitiri Mugabo yasabye abantu kumenya ko amafaranga angana na 0.3% azakatwa ku mushahara wabo atari umusanzu wo gushyira mu kigega, ahubwo ari ubwishingizi bugomba gutangwa n’umukozi wese usanzwe akatwa ayo guteganiriza izabukuru n’ubuvuzi.
Minisitiri Gatete nawe yashimangiye ko kugira ngo abagore babyaye bahembwe umushara wabo wose mu gihe cy’amezi atatu bamara bari mu kiruhuko, bisaba ko buri mukozi usanzwe ateganyirizwa n’umukoresha we atanga umusanzu wiyongera kuri 3% yakatwaga ku mushahara.

“Birakemura ikibazo kuko umubyeyi wabyaye azajya ahembwa umushahara we wose mu gihe cy’amezi atatu, aho kuyahembwa mu gihe cy’ukwezi kumwe n’igice, nyuma agasigara ahembwa 20%”, nk’uko Minisitiri w’imari yabisobanuye.
Leta yashyizeho politiki y’uko abantu bajya bubaka bagana hejuru
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority/RHA), Mutamba Esther yatanze ibisobanuro birambuye kuri Politiki y’igihugu y’imiturire yo yamaze kwemezwa, ikaba isigaje gusohoka mu igazeti ya Leta.

Umuyobozi wa RHA yasobanuye ko bitewe n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, Politiki y’imiturire isaba abantu kubaka amagorofa; ku buryo ngo uko umuntu agira inzu yubatse ku buso bunini cyangwa ikibanza kinini kitagira ikicyubatseho, ari ko azajya ahendwa no kugisorera.
Inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 zirimo gushyirwa mu byiciro
Inzibutso za Jenoside nazo zashyizwe mu byiciro bitatu, aho hari izizasigara ziri mu nshingano z’uturere, hakaba iziri ku rwego rw’Igihugu ndetse n’iziri ku rwego mpuzamahanga; nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne.
“Urwibutso rwa Murambi [mu Karere ka Nyamagabe] rwajya mu birango by’umurage w’isi, kuko rufite amateka y’ubugome bukabije, ndetse rukaba ikimenyetso cyo gutereranwa n’amahanga, aho ingabo z’abafaransa zasize mu kangaratete abari bazihungiyeho”, Minisitiri Uwacu.

Yavuze ko amateka yihariye y’inzibutso zimwe na zimwe n’umubare w’abazishyinguwemo, ari bimwe mu bizashingirwaho mu gushyira mu byiciro inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishize, yanafashe imyanzuro itandukanye yagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru, harimo Politiki y’igihugu yo kurinda umutekano w’ibikorerwa kuri interineti.

Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mwaramutseho mwese.ndashaka kugira icyo mvuga kubijyanye n’amafranga azajya akatwa abakozi kugirango uwabyaye abone umushahara we wuzuye:
1.Mwibuke ko hari abagore babuze urubyaro kandi nabo bari mu kazi bazajya batanga ayo mafranga,ese ubwo murumva atari ukubasonga?
2.Hari umugore wo mu cyaro ubyara ntabone n’igikoma kd abo batora amategeko bahagarariye abagore bose.Nimuramuka mufashije abafite umushahara gusa murumva hatari abarenganye mu gihe bose ari abagore kandi babyaye bombi?
3.Hari uwabyaye 2 cg 3 kuko abona aribwo bushobozi afite bwo kurera abo none ayo yabazigamiraga ngo ayakoreho afashe abashaka kubyara?jye ndaibaza ko iryo tegeko mwareka abaturage bakaritora ikivuyemo akaba aricyo cyemezwa.
4.Niba mushaka kubafasha nimubafashe nkuko mbere mwabafashaga.