Itegeko rishya ry’itangazamakuru rizaba igipimo ku bakora uwo mwuga

Itegeko rishya rigenga itangazamakuru mu Rwanda rirasaba abanyamakuru kuba abanyamwuga koko kandi bakarangwa n’ubushishozi kuko iryo tegeko ribaha urubuga rwo kumenya no gutangaza amakuru yose ntawe ubakumira kandi bazaba bigenzura bo ubwabo.

Ingingo ya 8 y’itegeko rishya rigenga itangazamakuru ivuga ko ishyizeho “Ubwisanzure bwo kumenya amakuru n’ubwo kuyatangaza” kuri buri munyamakuru. Ubu bwisanzure buzaba ari ubwo kumenya amakuru ku buryo busesuye kandi buzaba bwubahirizwa na Leta.

Uko iri tegeko ribivuga, buri munyamakuru afite ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo; ubwo burenganzira bukubiyemo ubwisanzure bwo gutara, kwakira, gutanga no gutangaza amakuru n’ibitekerezo hakoreshejwe uburyo bunyuranye bw’itangazamakuru.

Ibi byishimiwe na benshi mu banyamakuru, ariko kandi birabasaba kuzaba abanyamwuga koko kandi bakagira ubushishozi kuko uko bazakoresha ubu bwisanzure bizagaragaza abo ari bo mu kumenya gutara no gutangaza amakuru afitiye rubanda akamaro kuko ngo aribyo iri tegeko rigamije.

Ingingo ya mbere y’iri tegeko rishya rigenga itangazamakuru ivuga ko “iri tegeko rigena uburenganzira, inshingano, imiterere n’imikorere by’itangazamakuru mu Rwanda hagamijwe inyungu rusange za rubanda.”

Benshi rero ni abategereje kuzareba uko abanyamakuru bazakoresha ubwisanzure bahawe muri iri tegeko kandi bakabukoresha mu nyungu za rubanda.

Ndori Simeon yabwiye Kigali Today ko mu bihe byahise yumvaga mu bitangazamakuru byinshi, cyane cyane iby’ibyitwa mpuzamahanga, bavuga ko mu Rwanda itangazamakuru ribangamiwe, ubundi ngo rikaba ritagira ubwigenge busesuye ariko ubu ngo ibyo bigiye gucika, ahubwo itangazamakuru rigaragaze koko ko rishobora kwigenga kandi rigatanga umusaruro.

Bwana Ndori agira ati “Ni kenshi numvaga ku bitangazamakuru binyuranye bavuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ridahabwa ubwigenge, ariko uko numvise itegeko rishya biratanga urubuga, reka tuzarebe ko abanyamakuru nabo bazabasha kurukoresha neza.”

Umunyamakuru witwa Remy Maurice Ufitinema ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru Orinfor yabwiye Kigali Today ko iyi ngingo yo gukora umunyamakuru agamije inyungu za rubanda izamufasha, ndetse ikaba yanafasha abandi banyamakuru bagenzi be.

Yagize ati “Iyo ngingo ndabona ije kudufasha twe nk’abanyamakuru ba ORINFOR kwegera abaturage no kurushaho kubakorera, kuko mbere yaho twitwaga igitangazamakuru gikorera Leta.”

Ibi ngo abishingira ko hazaba hari itandukaniro hagati y’imikorere mishya n’imikorere yari isanzweho kuko abanyamakuru ba Orinfor bazajya babasha gukora amakuru bakuye mu baturage, bakabanza kuganira n’abaturage, bamara kumva ibibazo bafite bakabigeza ku nzego zibishinzwe, mu gihe ngo ubu akenshi basaga n’abakora amakuru avuye muri izo nzego gusa.

Honorine Murebwayire we avuga ko ategereje kuzareba impinduka mu makuru ya buri munsi kuko ngo yumvise abanyamakuru bashima iryo tegeko n’ubwo we avuga ko atarizi atanazi ibyo ryahinduye. Gusa ngo uko yumvise abanyamakuru barivuga kuva ryatangira gutegurwa akeka ko rizazana impinduka mubyo abanyamakuru batangaza umunsi ku wundi mu Rwanda.

Aganira na Kigali Today yagize ati “Njye iby’iryo tegeko ntabyo nzi, ariko numvise abanyamakuru barivuga cyane ubanza ryarabazaniye byinshi cyangwa baritezeho amakiriro pe. Njye nzaba ndeba ibishya bazatugezaho ubwo babonye itegeko bavuga ko bishimira.”

Ingingo ya 12 y’iri tegeko yemerera umunyamakuru ko afite uburenganzira busesuye bwo kugera aho ari ho hose yakura inkuru, ubwo guperereza mu bwisanzure ku bintu birebana n’imigendekere y’Igihugu, kandi akanabitangaza hubahirizwa ibiteganywa n’iri tegeko n’andi mategeko.

Iri tegeko cyakora rifite n’ibyo rivuga ko umunyamakuru abujijwe gutangaza mu ngingo yaryo ya 6 igira iti “Uburenganzira bwo kumenya cyangwa gutangaza inyandiko zivuye mu butegetsi [Ubutegetsi Nshingamategeko, Nyubahirizategeko cyangwa mu ubw’Ubucamanza] bushobora kugabanywa mu gihe hagomba kubahirizwa ibanga ry’umutekano w’Igihugu n’iry’ubusugire bwacyo n’ibanga ry’impaka z’ubucamanza, iz’Inteko Ishinga Amategeko n’iz’Inama y’Abaminisitiri zose zibereye mu muhezo.

Umunyamakuru niwe uzajya yigenzura

Mu gukora uyu murimo kandi ngo abanyamakuru bazaba bigenzura binyuze mu rwego rw’Abanyamakuru bazishyiriraho rubagenzura nk’uko biteganywa mu ngingo ya 4 y’iri tegeko.

Umunyamakuru witwa Solange Ayanone ariko avuga ko ngo hari aho Leta itarekuye ngo abanyamakuru bigenge burundu dore ko iyi ngingo ya 4 ikomeza ivuga ko “…urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro runashinzwe kugenzura itangazamakuru rikoresha amajwi, amajwi n’amashusho, amashusho na interineti.”

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amategeko agenda itangazamakuru mu rwanda yari akenewe cyane kuko burya itangazamakuru iyo ridakoze neza cyangwa se nta mategeko arigenga rikora ibyo ryishakiye rimwe na rimwe usanga riteje ibibazo bikomeye cyane, dore ko mu rwanda ho dufite ingero nyinshi cyane tudakweye kwirengagiza, ibi rero akaba aribyo bigomba kwitonderwa hashyirwaho amategeko akwiye kandi atanga ubwisanzure ku mwuga w’itangazamakuru.

nzabu yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka