Itangazamakuru ryo muri Afurika rirasabwa gukora inkuru zidashingiye ku ryo hanze
Inama mpuzamahanga iteraniye i Kigali, yiga ku iterambere ry’itangazamakuru, igomba gushaka ibisubizo byatuma ibitangazamakuru byo muri Afurika byigenga, bikishyiriraho umurongo bigenderaho, kandi bikavuga ibibera iwabyo, aho kubivugirwa n’itangazamakuru ryo hanze.
Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, ufite itangazamakuru mu nshingano yabisabye, ubwo yatangizaga inama yahuje abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru bikorera mu bihugu bitandukanye by’Afurika, hamwe n’abafatanyabikorwa banyuranye, kuri uyu wa kabiri tariki 27/11/2012.
Yagize ati: “Itangazamakuru ry’amahanga riragena gahunda, iryacu rizigenderaho! Iyi nama igomba kuganira ku mpamvu zituma itangazamakuru ryacu ritavuga ibibazo by’abaturage rikorera, ahubwo rigashingira ku ry’amahanga, rimwe na rimwe ritavuga ukuri kw’ibibera muri Afurika.”
Ministiri Musoni yabaye nk’utangiza impaka hagati y’abitabiriye iyo nama, aho bamwe bemeza ko nta bwisanzure itangazamakuru ryo muri Afurika riragira, kugirango rivugire abaturage bo kuri uyu mugabane; mu gihe hari abandi bemeza ko ubwo bwigenge buhari.
Icyakora bose barahuriza ku kutagira amikoro ahagije, yatuma hashobora kubaho itangazamakuru ry’umwuga, rikorera abaturage bose.
Frederic Ntawukuriryayo, ashinzwe itangazamakuru muri Ministeri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDMAR)
Ibitangazamakuru byo muhanga bifite ubushobozi bwo kugera ku makuru kurusha uko iby’iwacu biyageraho, kabone n’ubwo inkuru zaba zabereye hafi y’aho bikorera.
Biteye ikibazo kubona ibitangazamakuru byinshi bikorera muri Kigali, ariko mu tundi duce tw’igihugu, hatagira itangazamakuru rivuga ibihabera.
Biratangaje cyane kubona nka “Reuters” igera ahabereye impanuka, ariko nta gitangazamakuru cyo mu Rwanda kirahagera. Jye nsanga ba nyir’ibitangazamakuru byo mu Rwanda babishinga batabanje gushaka amafaranga ahagije.
Robert Mugabe, umunyamakuru akaba n’umuyobozi wungirije w’inzu y’itangazamakuru mu Rwanda
Nta bufasha itangazamakuru ryo mu Rwanda rihabwa na Leta, nyamara ihuriro ry’imitwe ya Politiki rirabubona. Kandi nta handi amafaranga yava, kuko Leta niyo iyafite.
Xhinuanet y’abashinwa, Le Figaro, Le Soir, BBC,… utekereza ko bidakiritika (critiquer) Leta! Nyamara Leta zabyo nizo zibiha amafaranga!
Ku bijyanye n’ubwisanzure bwo kuvuga ibitagenda neza, ndabona hari icyizere cy’uko itangazamakuru rizatinda rikabigeraho, kuko hari abazira kuvuga ibitameze neza, barimo kutubera ibitambo.
Aisha Tusule, Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ryabanditsi bakuru mu gihugu cya Nigeria
Nemeranya n’abavuga ko itangazamakuru ryo muri Afurika rigomba kwivugira inkuru zaryo, ritazikuye ku bindi bitangazamakuru mpuzamahanga.
Ariko hari ikibazo cy’a amafaranga atworohereza kugera ahabereye inkuru runaka. Ayo mafaranga nituyahabwa na Leta nta bwigenge bwo guteza imbere demokarasi dushobora kugira muri Afurika, kuko sinumva ukuntu Guvernoma yaguha amafaranga, hanyuma ukavuga amakosa akorwa n’abaguteye inkunga.
Sy Cheriff, Umunya-Burkinafaso uyoboye ihuriro ry’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru muri Afurika
Jye ndabona ko icyihutirwa mbere ya byose, ari uko ibihugu by’Afurika bigomba kugira umwihariko wabyo mu kwishakira imibereho. Twe turajya gushyiraho umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe tukitabaza ibindi bihugu byo hanze y’Afurika ngo bidufashe. Ubwo se urumva tuzakura he ubwigenge.
Nicyo nari ngiye gukomozaho, cy’uko ibihugu by’Afurika bikeneye kwiyubakira itangazamakuru ryabyo, bigashyiraho televiziyo bihuriyeho, radio ndetse n’ibinyamakuru, byose bidateze inkunga iva mu bihugu byo ku yindi migabane.
Ministiri James Musoni, we yagarutse ku ntambwe irimo guterwa na Leta y’u Rwanda, aho avuga ko itangazamakuru ryandika rigomba kwigenzura ndetse n’Inteko ishinga amategeko ikaba irimo kwemeza itegeko ryo kubona amakuru.
Yavuze kandi ko itangazamakuru risakaza amajwi cyangwa amajwi n’amashusho, rigomba guhindura amahame ngengamikorere yaryo, rikegera kandi rigakorera abaturage kurushaho.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|