Itangazamakuru ryo mu Rwanda riratera imbere - Abanyeshuri ba Carleton University

Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Carleton bari mu rugendo shuri mu Rwanda baravuga ko bakurikije ibyo abanyamakuru bakorera mu Rwanda bababwiye basanga itangazamakuru ryo mu Rwanda ryateye imbere kurusha uko imiryango mpuzamahanga irivuga.

Ubwo aba banyeshuri 15 n’umwarimu wabo professor Allan Thompson basuraga ibiro ntaramakuru bya Kigali Today ku gicamunsi cyo kuwa 26/05/2014, bavuze ko abakora umwuga w’itangazamakuru baganira nabo mu Rwanda bababwira ko amategeko y’u Rwanda ateye neza atanga urubuga rusesuye rwo gutara no gutangaza amakuru kandi bakaba batarumva umunyamakuru wabuze amakuru yayasabye, cyangwa uwahohotewe ari mu kazi ngo inzego za Leta zirengagize kumuha ubutabera.

Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Carleton basuye Kigali Today Ltd.
Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Carleton basuye Kigali Today Ltd.

Aba banyeshuri babajije impamvu imiryango mpuzamahanga ikunze gushyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bibangamira ubwisanzure mu itangazamakuru no gutangaza ibitekerezo bwite, umuyobozi wa Kigali Today, Jean Charles Kanamugire, asubiza ko bishoboka ko iyo miryango nayo ihora ivugana n’abantu bake kandi baba bafite ibindi bibazo byabo bitandukanye n’umwuga muri rusange.

Aba banyeshuri bavuze ko amakuru bahawe n’abanyamakuru bakorera mu Rwanda yerekana ko urubuga rwo gutara no gutangaza amakuru mu Rwanda runoze kurusha uko bivugwa, bakanavuga ko ibyo babona bikwiye kongerwamo imbaraga.

Umuyobozi wa Kigali Today Ltd, Jean Charles Kanamugire (iburyo) asobanura imikorere y'itangazamakuru.
Umuyobozi wa Kigali Today Ltd, Jean Charles Kanamugire (iburyo) asobanura imikorere y’itangazamakuru.

Ibi kandi ni nabyo umuyobozi wa Kigali Today, Jean Charles Kanamugire, yabwiye abo Banya-Canada, aho yavuze ko itangazamakuru mu Rwanda ritera imbere cyane cyane mu buryo bw’amategeko, aho yavuze ko ikigo ayoboye gikora amakuru mu turere twose tw’igihugu kandi bakaba batara bakanatangaza amakuru ntawe ubahohoteye.

Abanyeshuri ba Carleton nabo bavuze ko iwabo muri Canada habaho komisiyo ishinzwe gukurikirana ibibazo by’abanyamakuru nk’igihe bashaka amakuru yihariye, ariko nabo ngo haba ubwo abantu bamwe ariko bacye bimana amakuru. Abo ariko ngo iyo babashyikirije iyo komisiyo ibategeka gutanga amakuru yose arebana n’inyungu z’abaturage. Muri icyo gihugu cyakora ngo abimana amakuru ni bake, kuko abenshi baba bazi ko amategeko yazabibahanira.

Abayobozi muri Kigali Today Ltd basobanurira abanyeshuri bo muri Canada uko itangazamakuru ryifashe mu Rwanda.
Abayobozi muri Kigali Today Ltd basobanurira abanyeshuri bo muri Canada uko itangazamakuru ryifashe mu Rwanda.

Abanyeshuri ba Carleton babajije abanyamakuru ba Kigali Today uko abaturage basanzwe babaha amakuru, abanyamakuru basubiza ko abaturage benshi batajya biyemerera gutanga amakuru ku mugaragaro. Abenshi mu Baturarwanda ngo baba bashaka gusoma no kumva amakuru menshi ariko batayatangaza ngo banatungire agatoki abanyamakuru aho bitagenda babikurikirane.

Professor Allan Thompson yabwiye Kigali Today ko yabaye mu Rwanda akanahigisha itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwanda, ariko ngo yasanze Kigali Today ari urugero rwiza rw’uko itangazamakuru rishoboka mu Rwanda kandi rigatera imbere kuko ngo kuba muri buri karere Kigali Today ihafite umunyamakuru kandi ukora ahatuye, akabona amakuru ashaka ntawe umuhohoteye, ngo ni ikimenyetso cyiza ko abanyamakuru bashobora gukora badakomwe imbere.

Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Carleton baganira n'abanyamakuru ba Kigali Today Ltd.
Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Carleton baganira n’abanyamakuru ba Kigali Today Ltd.

Aba banyeshuri bari mu Rwanda aho baje kwigira isomo rijyanye n’imikorere y’itangazamakuru mu bihugu bivuye mu mvururu (media in post-conflict societies) bakaba bazanasura ibitangazamakuru binyuranye.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabemera cyane mukomereze aho.
Amahanga muyemeze

Chris yanditse ku itariki ya: 3-12-2014  →  Musubize

Big up Kigali Today. Ndabakunda mutanga amakuru mwahagazeho nta makabyankuru. Radio yanyu KT Radio nayo ndayemera cyane iratunyura pe. Nimuzane na TV mudukure mu bwigunge.

makotanyi yanditse ku itariki ya: 27-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka