Itangazamakuru ryeguriwe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) niyo igiye kujya ikurikirana ibirebana n’itangazamakuru, nyuma yo gukurwa mu cyahoze ari Minisiteri y’Itangazamakuru.

Mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25/04/2012, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, yatangaje ko minisiteri ayoboye izita ku uterambere ry’itangazamakuru ndetse anishimira ko ryegerejwe rubanda.

Ati: “N’ubusanzwe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ikorera abaturage, kuba rero itangazamakuru rijemo urumva ko ryegerejwe rubanda (…) turabizi ko itangazamakuru ari inkingi y’iterambere ry’igihugu natwe twizeye gukomeza kuryitaho”.

Minisitiri Musoni yizera ko kuba atari ubwa mbere itangazamakuru ryeguriwe Minisiteri ayoboye bazifashisha ubwo bunararibonye mu gukomeza kurifasha, binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere myiza (Rwanda Governance Board).

Minisitiri ushinzwe inama y’abaminisitiri wanakurikiranaga imikorere y’itangazamakuru, Protais Musoni, atangaza ko MINALOC bayitegerejeho kuzamura imikorere y’itangazamakuru haba mu kuzamura imibereho y’abanyamakuru no kongera akazi.

Ati: “Icyifuzo gikomeye ni uko itangazamakuru ryatanga imirimo myinshi ikwiranye na ba nyiraryo, rikanakwira mu gihugu hose ndetse n’umuntu akagira ubushobozi bwo kwihitiramo igitangamakuru yumva”.

Nyuma y’imyaka igera kuri itatu minisiteri y’itangazamakuru ikuweho, igikorwa cyo kurishyira muri MINALOC cyafashwe n’umukuru w’igihugu, nk’uko ibiri mu bubasha ahabwa n’itegeko nshinga.

Minisitiri Musoni avuga ko nubwo itangazamakuru ryateye imbere atakwirengagiza ko hakiri imbogamizi zigomba gukemurwa, akaba yizera ko azakomeza kugisha inama abari basanzwe barifite mu nshingano zabo.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka