Itangazamakuru rigiye kwifashishwa mu miyoborere myiza
Ikigo cya Leta gishinzwe imiyoborere Myiza (RGB) kirateganya gukorana n’itangazamakuru, kugira ngo rigifashe gusobanurira abaturage ibijyanye no gukemura ibibazo. Ibi bishingirwa ko rifite ubushobozi bwo kwegera abaturage benshi mu gihe gito.
Iki kigo cyifuza gushyiraho uburyo inzego z’ubuyobozi bw’uturere zajya zihura n’abaturage zikabafasha gucyemura ibibazo no kubaganiriza gahunda z’iterambere, nk’uko bitangazwa na Antoine Ruburika umukozi muri iki kigo.
Avuga ko waba ari n’umwanya mwiza wo gufasha abaturage kugaragaza uko babona imiyoborere bagezwaho.
Ruburika avuga ko ariko kubera abayobozi bagira inshingano nyinshi, hatekerezwa gukoresha itangazamakuru cyane cyane amaradiyo, kugira ngo abaturage babone umwanya wo gusobanuza umuyobozi nwe ashobore kubasobanurira bitamutwaye igihe kinini.
Gahunda yo gukoresha amaradiyo yatuma umuyobozi yakira abafite ibibazo kandi agashobora kubitangira ibisubizo nibyo adashubije akabishakira umwanya wo kubikurikirana no kubicyemura, nk’uko yakoeje abitangaza.
Ruburika avuga ko kuba ukwezi kw’imiyoborere myiza harashoboye kwakirwa ibibazo 2017 muri byo 1770 igashobora kubonerwa ibisubizo, bigaragaza ko hacyenewe uburyo bwo kwegara abaturage no kubacyemurira ibibazo hatabayeho gukururuka mu manza.
Mu gihe bamwe mubayobozi batishimira gahunda yo kwakira no gusubiza ibibazo by’abaturage kuri radiyo, Ruburika avuga ko umuyobozi abereyeho kwegera abaturage no kubagezaho gahunda za Leta bijyana no kubacyemurira ibibazo.
Ibi bikaba byatuma abaturage batitiranya amakosa y’abayobozi na gahunda za Leta kuko hari abayobozi bakora amakosa babyitira gahunda za Leta.
Ruburika yakomeje atangaza ko mu gihe mu Rwanda bateza imbere imiyoborere myiza, umuturage agomba kugira uruhare mu buyobozi bumugeraho kandi agashobora ugaragaza ibitagenda neza.
Ibi bikazakuraho abayobozi bategekesha igitugu bakangisha abaturage ubuyobozi kandi atariyo gahunda ya leta.
Nyuma y’ukwezi kw’imiyoborere myiza, RGB yari cyasabye abayobozi b’uturere kujya bakora ibikorwa byo guhura n’abaturage mu gucyemura ibibazo nibura rimwe mu gihembwe ariko henshi ntibyakozwe uretse uturere tumwe nka Gatsibo dukoresha radiyo y’abaturage ya Nyagatare.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|