Ishyaka rya Gikomunisite ry’Ubushinwa ryashimye imiyoborere ya FPR Inkotanyi

Ishyaka rya Gikomunisite ry’Ubushinwa (CPC) ryashimangiye ko umubano mwiza rifitanye n’Ishyaka FPR Inkotanyi ryo mu Rwanda, uzakomeza gutera imbere kandi ryishimira intambwe y’iterambere u Rwanda rurimo mu miyoborere ya FPR.

Itsinda ry’intumwa z’iri shyaka rikomeye cyane mu Bushinwa, ziri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, guhera ku Cyumweru tariki 24 Mata 2016, ku butumire bw’ishyaka rya FPR Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda.

Komiseri Valentine Rugwabiza wa FPR Inkotanyi na Wang Heming wo mu Ishyaka rya Gikomunisite ry'Ubushinwa.
Komiseri Valentine Rugwabiza wa FPR Inkotanyi na Wang Heming wo mu Ishyaka rya Gikomunisite ry’Ubushinwa.

Uru ruzinduko rugamije guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’aya mashyaka no gusangira inzira nziza zatuma barushaho guteza imbere ibihugu byombi, nk’uko byemejwe na Komiseri ushinzwe Ubutwererane n’Ububanyi n’Amahanga muri FPR Inkotanyi, Amb. Valentine Rugwabiza.

Komiseri Rugwabiza watanze ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, yashimye imibanire myiza iri hagati y’aya mashyaka. Yavuze ko umubano wayo umaze igihe kandi uhamye, icyo gukora ari ukuwukomeza gusa.

Umuyobozi ushinzwe Gahunda za Afurika mu Ishyaka rya Gikomunisite ry’Ubushinwa, Wang Heming wari uyoboye izo ntumwa, yavuze ko atewe akanyamuneza n’umubano uzira amakemwa w’aya mashyaka, binyuze mu gusangira ubunararibonye muri gahunda zitandukanye.

Yashimye kandi intambwe y’iterambere u Rwanda rwagezeho mu gihe gito rubayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muyobozi yizeje ko ubufatanye bw’amashyaka yombi buzakomeza kandi ashimira Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda ugira uruhare rukomeye mu mibanire y’amashyaka yombi.

Uruzinduko rw’izi ntumwa ruje rukurikira urwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubushinwa, Zhang Dejiang, rwabaye muri Werurwe 2016.

Uwo muyobozi uza ku mwanya wa gatatu mu bakomeye cyane mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa, yatashye amaze gushyira ibuye ry’ifatizo ahubakwa icyicaro gikuru cya Guverinoma y’u Rwanda, Ubushinwa bwemeye kubaka nk’inkunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka