Ishuri rya gisirikare ryo muri Nigeria ryaje kwigira ku bunararibonye bw’igisirakare cy’u Rwanda

Ishuri rya Gisirikare ryo muri Nigeria riri mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru, mu rwego rwo kwigira ku bunararibonye bw’igisirikare cy’u Rwanda, mu bikorwa byarwo bitandukanye birimo guhosha amakimbirane no kubungabunga amahoro ku isi.

Brigadier General Yushau Mohamed Abubakar, uherekeje iri tsinda yatangarije abanyamakuru ko bifuza kwiga uburyo bwo guhagarika amakimbirane bagendeye ku buryo ingabo z’u Rwanda zashoboye guhagarika Jenoside.

Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda n'uwaje aherekeje abanyeshuri bo mu ishuri rya gisirikare ryo muri Nigeria bahererekanya impano.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda n’uwaje aherekeje abanyeshuri bo mu ishuri rya gisirikare ryo muri Nigeria bahererekanya impano.

Ati: “Ibihugu byinshi byo muri Afurika duhuriye ku kibazo cy’ubukoloni cyaduteye ingaruka z’amakimbirane ashingiye ku moko no ku madini. Kuba ingabo z’u Rwanda zarabashije guhagarika Jenoside natwe twabyigiraho tukabasha gukemura ibindi bibazo nk’ibyo”.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Major René Ngendahimana, we asanga uru rugendo rutagamije kwiga gusa ahubwo ko runatuma imibanire y’ibisirikare byombi irushaho gukomeza.

Abanyenshuri bo mu ishuri rya gisirikare muri Nigeria baganira n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda.
Abanyenshuri bo mu ishuri rya gisirikare muri Nigeria baganira n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Major Ngendahimana yagize ati “Uru ruzinduko si urwo kwiga gusa ahubwo ni urwo gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi cyane cyane ibisirikari byacu. Natwe turateganya gutangiza ishuri rya gisirikari, tukifuza ko hazabaho ubufatanye mu guhanahana abarimu”.

Aba banyeshuri baje mu itsinda rya munani, baje bakurikira bagenzi babo baje umwaka ushize, bose bahitamo gusura u Rwanda kugira ngo birebere aho rugeze rwiyubaka nyuma yo kuva muri Jenoside.

Abanyeshuri bo mu ishuri rya gisirikare muri Nigeria basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abanyeshuri bo mu ishuri rya gisirikare muri Nigeria basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Bimwe mu bikorwa bya gisirikare bateganyijwe gusura harimo urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kompanyi ya Horizon na Zigama CSS. Bazasura kandi n’inganda zitandukanye zo mu gihugu n’amabanki y’ubucuruzi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese abasirikare bacu bo bazambara ryari umwenda w’uruzinduko.Erega iriya myenda abacu bambara ni iyintambara

yanditse ku itariki ya: 7-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka