Ishuri ry’Abanyekongo ryasenywe kubera kubakwa mu Rwanda
Igikorwa cyo gusubizaho imbago z’imipaka zashyizweho 1911 kigiye kurangira gisenyeye Abanyekongo batari bacye harimo n’ishuri ryubatse ku mutaka bw’u Rwanda.
Kuri uyu wa gatanu tariki 23 Ukwakira, Rwayitare Esdras umuyobozi ukuriye itsinda ry’impugucye z’u Rwanda zikorana n’Abanyekongo gusubizaho imipaka, yatangarije Kigali Today ko igikorwa cyo gusbizaho imipaka kigiye kurangira.

Yagize ati “Ubu turi kubaka imbago ya mbere iherereye ku mupaka munini ahitwa Lacroniche, ubundi tukubaka imbago ya kabiri tukaba turarangije.”
Mu mbago 22 zigomba gusubizwaho, 21 zimaze gusubizwaho ariko biteganyijwe ko hazubakwa n’izindi mbago zizajya zishyirwa hagati kugira ngo zifashe abantu kumenya neza imbago z’ibihugu.


Igikorwa cyo gusubizaho imbago zashyizweho n’abazungu tariki 25 Kamena 1911 gisize gisenyeye Abanyekongo babarirwa mu bihumbi bari batuye mu mupaka no ku butaka bw’u Rwanda.
Gisize gisenyeye abakozi bashinzwe abinjiran’abasohoka ku ruhande rwa Kongo bakorera ku mupaka muto, ubu badafite aho biking izuba cyangwa imvura kubera kontineri bakoreramo zari mu mupaka zikaba zarakuweho.
Hakaba harasenywe n’ishuri ry’inshunke n’iribanza riri mu Birere ryari ryubatse ku butaka bw’u Rwanda biba ngombwa ko risenywa kugira ngo hasubizweho imipaka.

Igikorwa cyo gusubizaho imbago kigiye kurangira gikuyeho urwicyekwe rw’abavuga ko u Rwanda rwigabije ubutaka bwa Kongo kuko buri gihugu kigiye kumenya ubutaka bwacyo.
Ku ruhande rw’u Rwanda hakaba hari inyungu kuko hari ubutaka bwari bwaratwawe n’abanyekongo buzagaruka ku Rwanda nubwo atari bunini.

Ku ruhande rw’u Rwanda uretse kuba hari imiryango ine igomba gusenyerwa kubera inyubako zabo zifatwaho n’ubutaka butagira umupaka (Noze neutre), hari ubundi butaka u rwari rwarazigamye kubera kutamenya imbibe ubu bushobora gukorerwaho.
Henshi ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo ingabo za Kongo zajyaga zishinja u Rwanda kuvogera ubutaka bwa Congo, imipaka mishya igaragaza ko aribo bari mu Rwanda
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|