Ishuri rikuru rya Polisi ryatangije inama yiga ku mahoro, Umutekano n’ubutabera muri Afurika
Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ryatangije inama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri yiga ku mahoro, umutekano n’ubutabera, ijyanye na gahunda y’amasomo amara umwaka ahabwa ba Ofisiye bakuru baturuka mu bihugu icyenda byo muri Afurika.
Ni inama yitabirwa n’impuguke zitandukanye zo hirya no hino muri Afurika zungurana ibitekerezo mu biganiro bivuga ku mahoro, umutekano n’ubutabera muri Afurika.
Uyu mwaka ibyo biganiro biribanda ku nsanganyamatsiko igira iti "Amahoro n’umutekano mu isi ya none: Uko byifashe muri Afurika." (Peace and Security in the Evolving Global Dynamics: Implications for Africa).
Atangiza iyo nama, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, yavuze ko iyo nsanganyamatsiko ibiganiro bizubakiraho iziye igihe, aho uko iterambere ryiyongera rizana n’ibihungabanya amahoro n’umutekano, kandi ibyo bikagira uruhare mu guhungabanya umudendezo wa Kiremwamuntu.
Avuga ko iterambere isi iganamo ryihuta ndetse rikongera ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ibyorezo bikiyongera. Aha yatanze urugero kuri COVID 19 yagize uruhare mu ihungabana ry’ubukungu bw’isi, asaba abitabiriye iyo nama gukurikira neza ibiganiro bizakorwa bigamije gushakira igisubizo ibyo bibazo byose kandi bagafata mu Rwanda nko mu rugo.
Abanyeshuri bo ku rwego rwa Ofisiye bitabiriye ibyo biganiro ni abaturuka mu bihugu icyenda ari byo u Rwanda, Botswana, Kenya, Lessoto, Malawi, Namibie, Somalie, Soudan y’Epfo na Tanzania.
Iyo nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiga ku Mutekano, amahoro n’ubutabera yafunguwe kuri uyu wa kabiri tariki 05 ikazasoza ku itariki 06 Kamena 2024.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Amahoro,Umutekano n’ubutabera,nta na hamwe bili ku isi.Ubu tuvugana,hali intambara zirenga 100 ku isi yose.Muli 1945,bashyizeho UN ngo izane amahoro ku isi yose.Ariko byarayinaniye.Amaherezo azaba ayahe?Imana yaturemye itanga umuti rukumbi.Nkuko bible ivuga,ku munsi w’imperuka izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo buzaba buyobowe na Yesu.Azabanza akure mu isi abantu bose bakora ibyo imana itubuza:Abajura,abicanyi,abarya ruswa,abarwana,abasambanyi,abikubira,etc...Abazarokoka,bazabaho iteka,mu isi izaba paradis.