Ishuli Rikuru rya Gisirikare rirashima intambwe Karongi yateye mu iterambere
Intumwa za RDF Command and Staff College (Ishuli Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama) zirashima intambwe akarere ka Karongi kamaze gutera mu nzego zitandukanye harimo ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo, ubukungu n’ibindi.
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe zagiriye mu karere ka Karongi tariki 29/01/2013, izo ntumwa zari ziyobowe na Brigadier General Mupenzi Jean Jacques ari nawe muyobozi w’Ishuli, zari zigizwe n’abasirikare bakuru biga muri RDF Command and Staff College ndetse n’abarimu babo barimo umu colonel wo muri Ghana witwa Boimah.
Nyuma yo kuganira na Njyanama y’akarere ka Karongi ikabagezaho muri make aho akarere kavuye, aho kageze n’aho kerekeza, bakanasura ibikorwa bitandukanye kamaze kugeraho, Brigadier General Mupenzi yashimye byimazeyo ubuyobozi bw’akarere avuga ko bishimishije kubona inzego zose zikora icyo zishinzwe kandi bikagaragarira mu bikorwa bifatika.

Uruzinduko rw’intumwa za RDF Command and Staff College muri Karongi rwamaze amasaha 12 (9h-21h), kubera ko ibikorwa byasuwe ari byinshi kandi aho bageraga hose basobanurirwaga birambuye imikorere.
Bafataga n’akanya ko kubaza ibibazo kubera ko harimo abanyeshuli bitegura kwandika ibitabo bisoza amasomo ku ikoranabuhanga dore ko intego nyamukuru y’uruzinduko kwari ukureba uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere ry’igihugu.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yavuze ko ruriya ruzinduko rwa RDF Command and Staff College ari ingirakamaro cyane kuko rubasigiye ishema n’isheja ryo kubona ko intambwe Karongi imaze gutera ishimwa n’abantu b’ingirakamaro ku buzima bw’igihugu.
Mu bikorwa byasuwe harimo Ishuli rikuru rya Leta ryigisha ikoranabuhanga n’imyuga (IPRC West), aho bamaze akanya kanini bareba ubuhanga bw’abanyeshuli bagiye bakora imashini zitandukanye bafatanyije n’abarimu ndetse n’abakozi b’Ishuli. Icyabatangaje cyane ni urugi rufungurwa n’amashanyarazi umuntu atagombye kurukoraho.

Basuye n’ishami rya Banki ya Kigali basobanurirwa intambwe rimaze gutera igaragarira cyane cyane ku mubare w’abakiliya rimaze kugira (barenga 4500) guhera muri Nyakanga 2011 nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi waryo Bukuzagara Francis.
Yanaboneyeho akanya ko kubasobanurira ikorabuhanga BK imaze kugeraho, aho umuntu ashobora gukoresha credit card ya BK ari i mahanga agakoresha amafaranga ya banki mu gihe cy’ukwezi akazayishyura agarutse mu Rwanda nta nyungu atanze.
Umushinga wa Kivu Watt wo kuvoma gaz methane mu Kivu nawo warasuwe. Abashyitsi basobanuriwe birambuye n’abawukora ko ari umushinga usaba ubwitonzi n’ikoranabuhanga rihambaye bikaba ari byo byagiye bituma gutangira kuyivoma no kuyibyaza umusaruro bitinda.
Biteganyijwe ko muri Kamena 2013 ari ho icyiciro cya mbere kizatangira gutanga megawatt 25 za gaz izakoreshwa mu mashini zitanga umuriro. Umushinga wose ugizwe n’ibice bitatu bitezweho kuzatanga megawatt 100.
Intumwa za RDF Command and Staff College zanasuye ishuli rya Sainte Marie rifite ikoranabuhanga mu masomo yaryo. Kuri iri shuli intumwa zanejejwe cyane no kubona ukuntu abana b’abakobwa basobanukiwe na ICT kandi bakabasha no kubisobanura mu cyongereza. Ibi abarimu n’abayobozi b’ishuli barabishimiwe by’umwihariko.
Uruzinduko rwa RDF Command and Staff College mu karere ka Karongi barusoreje ku cyicaro cy’Intara y’i Burengerazuba aho bagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Jabo Paul. Nawe yabahaye ishusho rusange y’uko Intara ihagaze muri ICT, ibibazo birimo n’uko bagenda babikemura.

Muri rusange intumwa zanyuzwe n’ibyo zasobanuriwe zivuga ko zihavanye amasomo y’ingirakamaro kandi zizeza abayobozi ku rwego rw’Intara n’akarere ko mu bitabo bisoza amasomo y’abanyeshuli ba RDF Command and Staff College bazashyiramo imyanzuro ku byo bigiye mu ruzinduko rwabo.
Ishuli rya RDF Command and Staff College rya Nyakinama ryigisha abasirikare bafite ipeti kuva kuri major kugeza kuri Colonel, rikaba riri hejuru y’urwego rwa BM (Brevet Militaire). Nta shuli nk’iri ryabagaho mu Rwanda mbere ya 1994, n’abigaga mu rwego rwa BM bagombaga kujya mu Bubiligi.
Uruzinduko rurakomereza mu karere ka Rutsiro kuri uyu wa gatatu ari naho ruzasorezwa kuri gahunda yo mu Ntara y’i Burengerazuba. Andi matsinda ari mu ngendo nk’izi mu zindi ntara z’u Rwanda kugeza kuwa gatanu.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|