“Ishingiro rya “Rwanda Day” ni ugusangira amakuru y’ahari amahirwe twabyaza umusaruro”-Minisitiri Gatete

Minisitiri ushinzwe Imari n’igenamigambi mu Rwanda, Ambasaderi Claver Gatete, aratangaza ko umusaruro Leta y’u Rwanda iba itegereje mu bikorwa byo guhura n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ari amakuru menshi y’ahari amahirwe y’iterambere n’ingamba zakoreshwa mu kuyabyaza umusaruro.

Mu kiganiro minisitiri Gatete yagiranye n’Abanyarwanda banyuranye mu kiganiro “Imvo n’Imvano” cya radio BBC kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/05/2013, yemeje ko gahunda bita Rwanda Day ifasha u Rwanda kugaragariza Abanyarwanda n’inshuti zabo intambwe u Rwanda rutera umunsi ku wundi. Yongeyeho banasangira amakuru ku mahirwe aboneka mu Rwanda yo gushoramo imari.

Minisitiri Claver Gatete yavuze kandi ko iyo gahunda igenda itanga umusaruro, ubu Abanyarwanda baba mu mahanga bakaba bashora amafaranga yabo mu Rwanda. Yavuze ko benshi bayoherereza abo mu miryango yabo bagatangiza ibikorwa biteza imbere u Rwanda, nko mu bwubatsi bw’amazu meza agezweho n’indi mishinga ibyara inyungu.

Muri iki kiganiro cyarimo na minisitiri Séraphine Mukantabana ushinzwe gukumira Ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda, havuzwemo na gahunda zishishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga nk’impunzi gutaha iwabo cyangwa se bagasaba ibyangombwa bibemerera kuba aho bashaka ariko batitwa impunzi.

By’umwihariko Minisitiri Mukantabana yasobanuye ko muri Rwanda Day baba bashaka no guhura n’Abanyarwanda baba mu mahanga, ariko bataragira ubushake bwo gutaha mu gihugu cyabo.

Icyo gihe ngo babasobanurira imibereho y’imbere mu Rwanda, ababa vavuye imbere mu gihugu bagasobanurira abari mu mahanga uko mu Rwanda hateye bari hamwe.

U Rwanda ruvuga ko hari abaturage barwo basaga ibihumbi ijana bakiri mu buhungiro, naho abasaga miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana atanu bakaba bamaze gutahuka.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka