Isange One Stop Center yahesheje u Rwanda igihembo cya UN
Ishami rya Polisi rifasha abagore n’abana bahuye n’ikibazo cyo gufatwa ku ngufu “Isange One Stop Center” ryahesheje u Rwanda igihembo cy’Umuryango w’Abibumbye cy’umwaka wa 2012 cyitwa United Nations Public Award kubera intambwe u Rwanda rwateye mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Icyo gihembo kizashyikizwa u Rwanda hagati ya tariki 25-27/06 /2012 i New York, muri Amerika kiri mu rwego rwo gushimira Polisi y’igihugu imbaraga yashyize mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyujijwe muri Isange one Stop center; nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’igihugu ribivuga.
Isange One Stop Center yashinzwe mu mwaka wa 2009 ku gitekerezo cy’umufasha wa Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Jeannette Kagame kugira ngo yite ku bagore n’abana bagize ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Isange One Stop Center itanga serivise zo kwa muganga ku bagore n’abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikanabagira inama ndetse ikanakurikirana ko ababigizemo uruhare bashyikizwa inzego z’ubutabera.
Icyo kigo gikorera ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali hafi y’icyicaro cya Polisi y’igihugu. Mu baterankunga kimaze kubona harimo One UN Rwanda (UNFPA, UNICEF, and UN Women) n’abandi bafatanyabikorwa.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nifuje gusaba ko itegeko ligenga izungura mu Rda,lyakubahilizwa likanashyirwa mu bikorwa.Kuko bamwe mu bayobozi b’umudugudu wagira ngo ntilibareba kuko usanga bahalira izungura umwana umwe bagamije ahanini inyungu za bo bwite.Abandi bakabavutsa uburenganzira bwo kuzungura.Urugoro:umudugudu wa Gasharu ho mu kagali ka Gashiha ni mu murenge wa Kibilizi;aho umukuru w’umudugudu na bamwe mu babyumva kimwe na we bataduhaye na mba Agahenge mu kuzungura.Abarwanya ihohoterwa n’akarengane bamudukulikiranire bamutubalize impamvu Nziyumvira François n’umufasha we Nyiragumiliza Vénancie bitabyimana ntibazungurwe n’abana batatu babyaye ahubwo akahahalira umwe akanahindukira akagura na we mbega abandi turazerera kuko ntaho duhagaze, batwise ibirara kuko ntaho tubalizwa ibyananiranye kuko tubaza ibyacu.Twaraciwe,ntitwumvwa,jye ndanasiragizwa no mu zindi gahunda nahakenera,mbona barandwaje ubwonko kuko ni nko kungira impunzi mu gihugu cyanjye.Jye ndasaba kwamururwaho ako karengane nakuliyemo kugeza ubu nta muyobozi urabikemura