Irebere imwe mu mihanda ikerereza abayikoresha, ikabangiriza ibinyabiziga ndetse ikadindiza iterambere
Hirya no hino mu Turere, mu gihe hari imihanda bigarara ko ifatiye runini abaturage ndetse igahoramo urujya n’uruza rw’abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga, bakomeje kwinubira ko iyangirika ryayo, usibye kubacyereza mu bikorwa byabo birimo mihahiranire n’imigenderanire, bikomeje no kubadindiza mu iterambere.
Imyinshi mu mihanda igarukwaho, ni iyo bigaragara ko ikoreshwa n’umubare utari muto w’abaturuka mu duce tumwe bagana mu tundi, mu Turere yaba utugize Intara y’Amajyaruguru, Intara y’Iburasirazuba iy’Iburengerazuba n’Intara y’Amajyepfo.
Urugero rw’imwe mu mihanda ikunze kugarukwaho, ni nk’umuhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika ureshya n’Ibirometero 25, ukaba uhuza u Rwanda na Uganda unyuze ku mupaka wa Cyanika.
Ni umuhanda abaturage bakunze kugaragaza ko ari mutoya mu bugari, ukagiramo n’ibinogo byinshi, ibyo bikabangamira kubisikana no kunyuranaho kw’ibinyabiziga bikunze kuwunyuramo harimo n’amakamyo manini ajyana cyangwa avana ibicuruzwa muri Uganda, awukoresha ku bwinshi utaretse n’abanyamaguru bawugendamo.
Sibomana Xavier, umushoferi ukora akazi ko gutwara imodoka ya Dayihatsu yikorera imyaka. Agira ati: “Wuzuyemo ibinogo byinshi, bisaba kugenda umuntu akwepa buri uko akigezeho, bikavamo kubangamira ibindi binyabiziga n’abanyamaguru. Ibyago by’impanuka biba biri ku kigero cyo hejuru, bahora batwizeza kuwutunganya ariko twarahebye”.
Nk’umuntu ukorera inshuro nyinshi muri uyu muhanda, ngo agereranyije nibura ku munsi, ntihabura imodoka zibarirwa mu bihumbi nka bitanu ziwunyuramo kandi inyinshi aba ari amakamyo manini atwaye ibicuruzwa.
Ni umuhanda ufite n’indi myinshi y’ibitaka iwushamikiyeho, bigaragara ko ikeneye gutunganywa, bitewe n’uburyo yagiye yangizwa n’amazi aturuka mu Birunga, akunze kumanukana umuvumba mwinshi ndetse n’amabuye manini akayangiza.
Mu ngero abaturage bagarutseho z’umuhanda ugendwamo na benshi, ni uturuka Gahunga ugana ku Kigo cy’Ubutore kiri i Nkumba mu Karere ka Burera. Uyu muhanda, mu gihe cy’impeshyi kubera ukuntu ari uw’ibitaka, ukunze kurangwamo ivumbi ryinshi ku buryo bubangamira abawugendamo.
Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturuka imihanda yose y’Igihugu utiyibagije n’abaturuka hanze, bagana icyo kigo, gitoza umuco w’Ubutore ni wo banyuramo.
Akababaro ku bawunyuramo, bagahuje n’abawuturiye, binubira ko barembejwe n’ivumbi ritumurwa n’imodoka ziwunyuramo, bakifuza ko hagira igikorwa, ugashyirwamo kaburimbo, dore ko n’uburebure bwawo butarengeje ibirometero 10, atari byinshi ugereranyije n’imihanda y’ahandi.
Niyingabira Jean Claude agira ati: “Inzu zacu zuzuramo ivumbi yaba inyuma n’imbere, nta muntu ukoropa cyangwa ngo ahanagure ibirahuri, ngo abe yamara byibura amasaha abiri ivumbi ritarongera kuzuraho. Dufura imyenda twayanika ikumiramo ivumbi, bikaba akarusho ku mafunguro duteka ahanini tuyarya yivanze n’ivumbi riba ryatumukiyemo. Hano agahinda ni kose, birakwiye ko uyu muhanda bawukora tugakira iri vumbi tukareba uko twatera kabiri”.
Umuhanda Musanze-Vunga
Uyu muhanda uhuza Akarere ka Musanze-Nyabihu-Ngororero na Muhanga ukoreshwa na benshi mu bikorwa by’ubucuruzi bwo mu masoko atandukanye yaho ndetse n’abakenera serivisi z’ubuvuzi baturuka muri utwo turere bagana ibitaro bya Shyira.
Uyu muhanda ugizwe n’igice gito cya kaburimbo gituruka ahazwi nk’umuhanda wo kuri BNR i Musanze, wagera i Nyakinama, ugakomerezaho ikindi gice kigizwe n’ibitaka, kigera muri utwo Turere tundi, abaturage bakaba babangamiwe n’uburyo urujya n’uruza ruwukorwamo, bitewe n’uburyo wuzuyemo ibinogo.
Kwizera Landouard, agira ati: “Uyu muhanda ni ingirakamoaro cyane ariko tukabangamirwa n’uburyo abarema isoko rya Vunga n’irya Kinkware n’ayandi afatwa nk’akomeye tuhageza ibicuruzwa n’umusaruro mu buryo butugoye kubera ko wuzuyemo ibinogo. Abarwayi bajya kwivuriza ku bitaro bya Shyira, bagerayo wabashegeshe bitewe n’ibyo binogo, kenshi usanga byaranaretsemo amazi mu gihe cy’imvura cyangwa wuzuye ivumbi mu izuba”.
Ikibazo cy’uyu muhanda ureshya n’ibirometero bisaga 65, abaturage bo muri aka gace bemeza ko n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akizi, kuko ubwo yagendereraga Akarere ka Nyabihu muri 2017, yabemereye ko ugomba gukorwa mu maguru mashya.
Gusa ngo kuba harenzeho imyaka irindwi, ku bwabo ngo ni myinshi cyane ugereranyije n’uburyo icyo gihe abibabwira bari biteze ko utangira gukorwa bidatinze.
Umuhanda Muhanga-Mukamira-Ngororero
Ni umuhanda wa kaburimbo, wanashowemo akayabo k’ama miliyari y’amafaranga y’u Rwanda mu kuwutunganya, ariko abawugendamo bavuga ko ibi bisa n’ibikomeje kuba imfabusa kuko ukunze gukereza abagenzi, cyane cyane mu gihe cy’imvura y’itumba n’iy’umuhindo, bitewe n’inkangu ziwufunga bya hato na hato, bigahagarika ubuhahirane.
Si inkangu gusa ziwibasira kuko n’amazi y’umugezi wa Nyabarongo yuzura akawurengera, agatwara n’amwe mu mazu yubatse hafi yaho, ikibazo gikunze kugaragara cyane ku gice cyegereye ikiraro cya Cyome ugeze mu Murenge wa Gatumba.
Bisa nk’ibibera umusaraba abawukoresha mu gihe ibyo biza biba byafunze uwo muhanda kuko bamwe barara nzira bari hakurya abandi hakuno babuze uko bahambuka, bategereje ko amazi acogora ukabona kongera kuba nyabagendwa.
Ndetse yewe si rimwe, si kabiri Polisi y’u Rwanda yagiye itanga amatangazo amenyesha abantu guhagarika kuwukoresha mu buryo bw’agateganyo mu gihe imirimo yo kuvanamo ibitengu n’amazi yabaga irimo gukorwa ngo bidashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Ingengo y’imari ikenewe mu gusana ahakunze kwibasirwa n’ibyo biza, byakunze kuvugwa ko ibarirwa hagati ya miliyari imwe na miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, kugeza ubu abawukoresha bakaba bagitegereje ko umushinga wo kuwutunganya mu buryo burambye washyirwa mu bikorwa.
Umugezi wa Nyabarongo, uri ku rutonde rwakozwe n’Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (Rwanda Water Resources Board), rw’imigezi irimo uwa Sebeya, Cyagara, Karambo, Kabirizi, Mwogo, Nyabahanga, Mukungwa, Rubyiro; ndetse n’imigezi yo mu muhora wa Vunga n’imyuzi yo mu gice cy’ibirunga mu Turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu bigaragara ko ititondewe yashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Umuhanda Rugobagoba-Mukunguri
Ni umuhanda wo mu Karere ka Kamonyi, kuri ubu urimo gusanwa utsindagirwa nyuma y’igihe cyari gishize imirimo yo kuwukora yarahagaze, kubera ko rwiyemezamirimo yari yarawutaye atarangije ibyo bikorwa.
Uwo muhanda ukoreshwa cyane n’amakamyo azwi nka HOWO atunda umucanga uva muri Kamonyi na Ruhango ujyanwa mu mujyi wa Kigali n’izindi modoka zitwara umusaruro w’umuceri n’imyumbati mu Karere ka Kamonyi.
N’ubwo uyu muhanda uri gutunganywa ushyirwamo laterite mu mushinga uzatwara akabakaba Miliyari imwe, ivumbi ryawo rikunze kwibasira abatuye mu nkengero zawo, ku buryo mu gihe cy’impeshi bigoye kugira isuku.
Umuhanda Cyakabiri-Nyabikenke-Ndusu-Gakenke
Ni umuhanda ukoreshwa cyane n’abajya mu Mirenge ya Rongi na Nyabinoni mu Karere ka Muhanga banyuze mu Murenge wa Cyeza ugafata n’igice cy’Akarere ka Kamonyi mu Murenge wa Kayenzi.
Abawukoresha ntibasiba kuzamura ijwi bagaragaza ko wangiritse ndetse n’ibiraro biwubatseho kubera kwangirika bibangamira ingendo bagahora mu bwigunge.
Basanga uramutse ukozwe, byakoroshya ingendo zihuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, dore ko unyura hafi y’Ikigo nderabuzima cyo muri Kayenzi, no ku bitaro by’Akarere bya Nyabikenke ukambuka ugera muri Gakenke ugakomereza n’i Musanze.
Uyu muhanda hashize imyaka irenga itanu bivugwa ko uzatunganywa ugashyirwamo kaburimbo, ubuhahirane na serivisi z’ubuzima bikoroha batarindiriye guhora bazenguruka muri Ngororero n’Umujyi wa Kigali, ariko na n’ubu baracyategereje.
Umuhanda Ruhango-Birambo
Ni umuhanda ufasha abaturage b’Uturere twa Ruhango mu Majyepfo na Karongi mu Burengerazuba, ariko ugoye cyane mu bihe by’impeshyi, kuko mu kuwugendamo yaba ku banyamaguru n’abakoresha ibinyabiziga, bibasaba kugenda bitwikiye ibitenge, amakoti cyangwa amashuka bitewe n’ivumbi riwuzuramo.
Ku mugenzi uba uwuturutsemo ageze nko mu Mujyi wa Ruhango cyangwa yanyuze ahitwa i Kirengere, mbere yo kwiyereka abo ahasanze, abanza kwihugika ahihishe, bikamufata umwanya utari mutoya, wo kwihungura ivumbi, riba ryamwuzuyeho umubiri wose no ku byo yambaye, kugira ngo abone gukomeza mu bindi byerekezo birimo n’Umujyi wa Kigali cyangwa Muhanga atameze nk’uvuye mu nzu babeteramo ifu y’imyumbati.
Ni umuhanda abaturage bemeza ko akenshi ubaraza nzira nk’iyo umugezi wa Nyabarongo wawurengeye, bakifuza ko watunganywa ugashyirwamo kaburimbo kuko ufatiye benshi runini.
Umuhanda Muhanga-Ngororero-Rambura-Karongi
Ni umuhanda wa kaburimbo ariko wangiritse, kuko wakozwe mu myaka ya za 1990, icyakora igice cyawo gituruka i Karongi kikagera i Rambura cyamaze gutunganywa, mu gihe igice cya Ngororero-Muhanga cyo kitaratunganywa.
Uyu muhanda unihariye ku rugomo rukorwa n’amabandi yurira imodoka zigenda gahoro nijoro kubera ko abazitwara baba barwana no gukatira ibinogo biwubamo.
Ayo mabandi abaca mu rihumye akazipakurura bimwe mu byo ziba zipakiye mu gihe zirimo zigenda. Urugero rwigeze kubaho, ni urwa bamwe muri yo, barashwe n’inzego zishinzwe umutekano ubwo buriraga imodoka bagerageza kwiba imizigo yari itwaye.
Iyi iba imwe mu mpamvu zituma abenshi mu bafite ibinyabiziga batinya kuwunyuramo byongeye n’ibinogo baba batinya ko byangiza imodoka zabo bagahora mu ma Garage.
Ubwo yiyamamarizaga mu Ntara y’Iburengerazuba, Perezida Paul Kagame yinubiye uburyo uyu muhanda ukomeje kwirengagizwa nyamara nta na byinshi bibura ngo ube wakorwa.
Yahereye aha asezeranya abaturage ko mu gihe cya vuba ugiye kuzakorwa bityo Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba bikagenderana nta nkomyi.
Ahenshi mu hagaragara imihanda ikoreshwa n’urujya n’uruza ku rwego rwo hejuru ariko yangiritse, abaturage bakunze gutunga ubuyobozi agatoki kutihutisha imirimo yo kuyitunganya, ndetse abandi bagahuriza ku kunenga ko n’iyo hagize isanwa, bikorwa mu gisa n’urw’iyerurutso, bayiteramo ibiremo mu buryo butaramba, ibi bikaba bikunze kubaho nk’iyo hari imyiteguro yo kwakira abashyitsi b’imena nka Perezida Paul Kagame iyo ari busure agace runaka, nyamara yamara kuhava iby’iyo mihanda iba yasanwe bigasubira ibubisi itamaze na kabiri.
Urugero rw’imwe mu mihanda ibyo byakunze kubaho, ni nk’umuhanda Musanze-Cyanika n’undi ushamikiyeho wa Gahunga ugeze ku Kigo cy’Ubutore kiri i Nkumba, wigeze gusanwa muri ubwo buryo ubwo yajyagayo gusoza itorero. Hari kandi umuhanda Musanze-Vunga n’indi itandukanye.
Abayobozi muri utwo duce na bo ntibasiba kugaragariza itangazamakuru ko imihanda iri mu bibahangayikishije kandi bakomeje kugira icyo babikoraho mu gukurikirana ko yatunganywa, igashyirwamo laterite indi nayo ikaba yashyirwamo kaburimbo, kandi iri ku rwego rurenze ubushobozi rw’Uturere bitewe n’akayabo k’amafaranga y’ingengo y’imari kazayishorwamo, bagakurikirana ko za Minisiteri hamwe n’Ikigo RTDA biyifite mu nshingano byakora ibishoboka igatunganywa.
Ni ibikorwaremezo abaturage bemeza ko basonzeye, kuko biramutse bikozwe uko babyifuza, usibye kongera amahirwe y’ubuhahirane n’utundi Turere, bizorohereza n’ibindi bikorwa remezo byuzuzanya n’imihanda nk’amatara ayimurikira, za santere z’ubucuruzi, amasoko, amashuri, amavuriro bikazamura iterambere byihuse.
Abandi bagize uruhare muri iyi nkuru:
Ephrem Murindabigwi
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|