Irakoze Gleme, umukobwa wa mbere mu Rwanda wivugira inka

Irakoze Gleme, umukobwa w’imyaka 19 ukora akazi ko kuvugira inka, avuga ko aterwa ishema no kuvugira inka mu birori bitandukanye kandi ari umukobwa, umurimo ubusanzwe ukorwa n’abagabo.

Irakoze atuye mu kagari ka Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera. Avuga ko yatangiye kwiga ibijyanye n’amazina y’inka afite imyaka 9 ari na bwo yatangiye kuvuga amazina yazo mu birori.

Irakoze Gleme mu avugira inka.
Irakoze Gleme mu avugira inka.

Agira ati “Icyo gihe nigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza, ariko nageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mbura amafaranga yo kwiga bitewe n’uko ababyeyi banjye batari bashoboye kundihira maze mpagarikwa kwiga none ubu nsigaye mbikora ku rwego rw’umwuga”.

Kuva icyo gihe yiyemeje kuzajya akora akazi ko kuvugira inka kuri ubu akaba ari umwuga akora ahantu hatandukanye, haba mu bukwe cyangwa mu bindi birori bikenewemo kuvugira inka.

Irakoze akomeza agira ati “Abantu barankunda kandi birabatangaza iyo bambonye mvugira inka. Bituma mbona akazi ahantu henshi kuko ubu ninjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 150 ku kwezi. Inshuro imwe bampa ibihumbi 20”.

Ayo mafaranga akorera ngo afasha umuryango we, kuko nyina ntacyo ashoboye kandi na se akaba nta kazi agira bityo ngo akaba ari we wishyurira ishuri barumuna be batatu biga.

Ati “Nta pfunwe mfite ryo kuba mvugira inka ndi umukobwa, ni ko kazi kantunze njye n’umuryango wanjye”.

Mukamunana Ancille, umukecuru w’imyaka 65 y’amavuko, avuga ko na bo batangajwe no kubona umwana w’umukobwa uvugira inka.

Agira ati “Natwe amazina y’inka turayazi ariko ntawajyaga mu ruhame ngo azivugire kuko byakorwaga n’abagabo, biradushimisha ndetse bikatwereka ko igihugu cyacu giteza imbere umuco nta kurobanura kuko na ho hajemo ubwuzuzanye”.

Uyu mukecuru avuga ko byagaragaye ko abakobwa na bo hari ibyo bashoboye bityo batagomba kwitinya kuko Leta yabahaye rugari.

Mukamunana akomeza agira ati “Numvise ko hariho n’abakaraza b’abakobwa, sindababona ariko na byo ni byiza kuko hari n’abandi basigaye burira ibikwa bakajya kubaka kandi bitarabagaho mbere”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Gasirabo Gaspard, na we avuga ko aterwa ishema na Irakoze kuko yabera urugero abandi bakobwa bagenzi.

Gasirabo agira ati “Uyu mwana ageze ahashimishije kuko amafaranga akuramo ayafashisha umuryango we. Abandi bamufatiraho urugero aho guhora bateze amaboko”.

Irakoze avuga ko intego ari ugukomeza kongera ubumenyi mu kazi ke, ndetse ko barumuna be nibarangiza ishuri na we azasubirayo akayarangiza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

birashimishije kuba yarihangiye umurimo ahubwo mugaragaze number ye tujye tumurangira akazi

Adrien yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

Murakoze ni njyewe irakoze Gleme ariko ubundi ni Graine ni uko habaye kwibeshya gato. nimero zanjye ni 0787536205 0725479728 cyangwa kuri 0788863726.

IRAKOZE Graine yanditse ku itariki ya: 4-07-2017  →  Musubize

ibyo akora ni vyiza rwose, vyari kuba vyiza mugaragaje inumber yiwe ya phone, nibenshi basona iyi nkuru. bamurangira akazi

gtgt yanditse ku itariki ya: 16-07-2015  →  Musubize

byiza cyane rwose abagore cg se abakobwa ntibagomba guhezwa mubyo abagabo bakora kandi nabo babishobora

irakoze yanditse ku itariki ya: 15-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka