Iperereza rigamije gushyira Rugamba Sipiriyani na Daforoza mu bahire n’abatagatifu ryasojwe

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasoje iperereza ryerekeye ishyirwa mu bahire n’abatagatifu kuri Sipiriyani na Daforoza Rugamba n’abana bapfanye.

Hashize imyaka itandatu, Kiliziya Gatolika mu Rwanda, itangiye iperereza rigamije kugaragaza niba koko Sipiriyani na Daforoza Rugamba n’abana bapfanye bakwiye gushyirwa mu rwego rw’abahire n’abatagatifu.

Ni igikorwa cyatangiye mu 2015, gitangirana n’Urukiko ndetse na Komisiyo zitandukanye. Urwo rukiko ruba ruyobowe na Arikiyepiskopi ariko agashyiraho intumwa imuhagararira nk’uko byasobanuwe na Ngarambe François –Xavier, uwungirije usaba ko ba Sipiriyani na Daforoza Rugamba n’abana bapfanye bashyirwa mu bahire n’abatagatifu (Vice Postulateur). Urwo rukiko kandi rugizwe n’umurengezi w’ubutabera ndetse n’umwanditsi.

Akazi k’urwo rukiko kwari ugushishoza ku busabe bwo gushyirwa mu bahire n’abatagatifu kwa Sipiriyani na Daforoza n’abana babo bapfanye mu rwego rw’abahire n’abatagatifu. Urukiko kandi rushingiye ku buhamya rwagombaga gusuzuma imirimo ya gitwari n’impumuro y’ubutagatifu byagaragaye mu buzima bwa Sipiriyani Rugamba n’umugore we ndetse n’abana babo bapfanye.

Icyo gihe mu 2015, kandi hari hashyizweho komisiyo zitandukanye zo kwiga ku mibereho ya Sipiriyani na Daforoza Rugamba , harimo Komisiyo ya tewolojiya hamwe ndetse na Komisiyo y’amateka. Iyo Komisiyo y’amateka yari yashyiriweho gukurikirana ibivugwa kuri Sipiriyani na Doforoza Rugamba niba ari ibintu byabayeho koko byabonerwa n’inyandiko zibyemeza, nk’uko Ngarambe yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Icyo iyo Komisiyo y’amateka yari yashyiriweho, kwari ukugira ngo ikurikirane niba ibivugwa kuri Sipiriyani na Doforoza Rugamba hari inyandiko zibyemeza, niba bavuga ko yabatijwe, ikerekana ifishi y’aho yabatirijwe, niba bavuga ko yize, ikerekana inyandiko z’aho yize, niba bavuga ko basezeranye, iyo komisiyo ikerekana ibyemezo ko basezeranye koko yaba mu mategeko ndetse no mu Kiliziya…”.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri 2021, muri Kiliziya Regina Pacis i Remera, saa kumi z’umugoroba, haba Misa iberamo imihango y’isozwa, mu rwego rwa Diyosezi, ry’imirimo y’iperereza ryari rigamije gushyira mu bahire n’abatagatifu abagaragu b’Imana Sipiriyani na Daforoza Rugamba n’abana bapfanye.

Muri icyo gitambo cya Misa nk’uko Ngarambe François-Xavier yabisobanuye, haraberamo umuhango wo gupfundikira amasanduku akubiyemo ibyavuye muri iryo perereza bikorewe imbere y’imbaga. Ikindi kandi muri iyo Misa baranasabira ingo kuko muri iki gihe, hari ingo nyinshi zifite ibibazo bitandukanye, bazirikana ko na Sipiriyani na Daforoza Rugamba bari abantu bubatse urugo.

Rugamba Sipiriyani n'umugore we Daforoza
Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daforoza

Ngarambe François-Xavier yavuze ko batura icyo gitambo cya Misa mu rwego rwo gushimira Imana ko icyo gikorwa kimaze imyaka itandatu (6) gishoje, n’ubwo ngo basabwa kugira ibanga ibyavuye mu iperereza ryakozwe. Ariko nyuma yo gupfundikira ayo masanduku arimo ibyavuye mu iperereza, bizashyikirizwa Ibiro bya Papa i Roma bishinzwe gushishoza iby’ubutagatifu.

Nyuma y’ubwo bushishozi buzakorwa n’Ibiro bya Papa bishinzwe gushishoza iby’ubutagatifu, nibwo bizemezwa niba Sipiriyani na Daforoza Rugamba ndetse n’abana babo bapfanye bashyirwa mu bahire, icyo gihe bakaba batangira kwiyambazwa n’abakirisitu mu Rwanda ngo babasabire, ariko n’ahandi ku Isi hirya no hino uko bagenda babamenya, nyuma bazamenyekana ku rwego rw’isi ni ho Kiliziya ishobora guhera ikabagira abatagatifu.

Hagati aho icyo abakirisitu Gatolika bo mu Rwanda ndetse n’ab’ahandi ku Isi bamenye Sipiriyani na Daforoza Rugamba bazasigara bakora muri icyo gihe amasanduku arimo ibyavuye mu iperereza azaba yoherejwe i Roma, ni ugusenga kugira ngo Kiliziya izabemeze nk’abahire. Ikindi kandi nk’uko Ngarambe yabivuze ni uko basabwa gukomeza kugira ibanga ibyavuye muri iryo perereza ryakozwe ku buzima bwaranze Sipiriyani na Daforoza Rugamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Theodore. Naho byaba kurengera, ntawarengereye ngo aze murugo rwawe. Wowe niba udafite imyemerere gaturika wakwicecekera kuko nyine ntibikureba.
Wowe yoboka Imana muburyo wahisemo nawe ntawe uzabikujonjoreramo!

Habimana Theophile yanditse ku itariki ya: 25-09-2021  →  Musubize

Mwiriwe ba Kristu bavandimwe,
Reka nsubize Gato bwana Theodore.

 Ntugatandukire ni bibi
Murashishoza mwebwe bande ko iperereza rifite team barihaye
nicyo igomba kwitaho mu kazi kayo?
 Ayo makuru wumva ufite aho kuyashyira hano kuki utayatanze mu gihe iperereza ritarapfundikirwa?
 Ababishinzwe mu Rwanda bakoze akazi kabo ,reka I Roma nabo bakore akabo umusaruro uzavamo tuzawakire gutyo Kandi bizadushimisha.

Dadus yanditse ku itariki ya: 24-09-2021  →  Musubize

Muraho Neza?Kristu Yezu Akuzwe!Ni Ishema Ryacu Kubona Uyu Muryango Wa Rugamba Cyprien Na Daforoza Mukansanga Ndetse n’Abana Babo Uko ari 7 Babaye Indahemuka Bakaba n’Intwari Mu Kwemera Ivanjili.

Natwe Tubigireho Kuba Urumuri Mubo Tubana N’abo,Mubo Dusengana, Mubo Dukorana,Ndetse Turusheho No Gukunda Isengesho Iteka Byumwihariko Dukunde Gushengerera Isakramentu Ritagatifu ry’Ukalistiya.

NIMUGIRE AMAHORO!

Theodore Ntawugashira yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

Ariko dukwiye kwitonda tugashishoza.Benshi bavuga ko Rugamba yagiraga abandi bagore b’inshoreke.Ni gute yaba umutagatifu?
Ikindi kandi,ijambo ry’Imana rivuga ko nta ntungane ibaho,keretse Imana yonyine.Bisobanura ko uretse na Rugamba,na Paapa ntabwo ari intungane.Imana yonyine ireba mu mutima,niyo ifite uburenganzira bwo kugira umuntu umutagatifu.Ibindi ni ukureengeera (usurpation/kwiha ububasha bw’Imana).

gataza yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka