Inzu y’igorofa yagwiriye abantu bayisenyaga ku Kacyiru (updated)
Abantu bataramenyekana umubare bagwiriwe n’igikuta cy’igorofa iri imbere ya hoteli Umubano (izwi ku izina rya petit merdien) ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali ubwo bayisenyaga kuri uyu wa kabiri tariki 03/04/2012 mu ma saa sita z’amanjywa.
Mu bantu 10 bamaze kuvanywa munsi y’icyo gikuta, barindwi ni bazima, abandi batatu bakomeretse. Bahise bajyanywa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal ngo basuzumwe.
Abagwiriwe n’icyo gikuta ni abasenyaga kuri niveau yo hasi; abandi basenyaga mu yo hejuru ntacyo babaye.

Hari abandi bantu bashobora kuba bagera kuri 20 bari bashinzwe gusohora amatafari ariko nta wamenya abari barimo kuko hari abari bagiye kurya ubwo iyo nzu yagwaga.


Abantu bane babakoreshaga bahise batoroka. Iyo nzu basenyaga ifite niveaux 5 ariko bari bamaze gusenya ebyiri gusa.
Abayobozi batandukanye bahise baza aho ibyo byago byarereye barimo umukuru wa Polisi, minisitiri w’umutekano, minisitiri w’ibikorwa remezo, ndetse n’asirikare bakuru.
Umuvugizi wa Police, Supt. Theos Badege, aratangaza ko inzego za Polisi, igisirikare, minisiteri ishinzwe ibiza n’abaganga bakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abagize iyi mpanuka babone ubutabazi buhagije.


Abari bashinzwe gusenya iyi nzu barimo gukurikiranwa na Polisi, kandi ko byinshi ku bwirinzi birimo gutekerezwa. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yavuze ko abasenyaga inzu batari babifitiye uruhushya rutangwa na Leta.
Impanuka yo kuri ururwego ni ubwa mbere ibaye mu Rwanda. Nta muntu wapfuye urabasha kuboneka kugeza ubu ariko imirimo y’ubutabazi irakomeje.
Jovani Ntabgoba
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Poleni sana nduguzangu ’mpole cyane bavandimwe’
Mana tabara abanyarwanda utubwire n’icyo gukora.Imana idufashe ntihagire uwo tubura turamukeneye.
Gusenya amataje ubundi mu buryo bugezwe ho bakoresha intambi kuburyo inzu n’iyo yaba ireshya ite ihita isenyuka nko mu masegonda make cyane! so ubwo n’abandi bumvireho gusenya etaje bakoresheje abantu urumva atari ibibazo jye simbyumva pee! naho iby’ibyago byo nta yete no muri Syria baraho kandi intambara inuma cyakoze dukomeze dusenge Imana yacu ni musumba byose!
Ibiza n’Intambara ni ibimenyetso by’ibihe bya nyuma, ariko sinumva ko ari ibihano Imana yateje u Rwanda kubera ibyaha byacu. oya , nti turi abere ariko kandi iyo dusabye Imbabazi iratubabarira.
Nk’uwageze ahabereye iriya mpanuka nabashije kumenya ko nyirinzu yasenyaga nta burenganzira afite bw’umujyi, nta assurance y’abakozi by’umvikane ko abashoramari na ba rwiyemezamirimo badakwiye gushora abakozi mu mirimo kuriya, bibabere isomo nizere ko aribwo azishyura menshi kurusha ayo yakishyuye mbere ya ririya bara.
ahubwo se iyo nzu yasenywaga,yari ifite ikihe kibazo ko numva yari igorofa?ese uwo muntu wayisenyaga,byari bizwi nubuyobozi?ese abasenya ntibabanza bakareba inzu bagiye gusenya niba itateza ibibazo abanyarwanda? kandi babona igoye cyane cyane ndavuga ayo mazu yamagorofa,bakareka zigasenywa nimaqshini zibishoboye.
Mu Rwanda mwongere amasengesho kuko muri iyi minsi twibasiwe n’ibiza bidasanzwe kandi bizakomeza niba tutisubiyeho. Mu Rwanda hari abakora ibyo Imana idashaka, abandi bagasenga imana zabo, abandi bagakora ibikorwa by’ubugome! Muri make nta mutuzo tugifite kubera inkozi z’ibibi. Imana yarabibonye ntiyaceceka niyo mpamvu yaduhagurukiye! Bizakizwa n’iki? Dusenge Imana y’ukuri, twirinde kwitwaza izina ryayo ngo dushinge amadini aterekeranye n’Imana, dufashe hasi ubusambanyi, ubugome n’ibindi bibi twimitse, bitabaye ibyo hagiye Imana igiye kuduhana nako byaratangiye ariko abizera Imana ntimukuke umutima kuko iri mu ruhande rwanyu!