Inzu 51 zatwawe n’umuyaga uvanze n’imvura

Inzu 51 mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare zasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga, 25 muzi zo zivaho ibisenge burundu, umwana umwe akomereka byoroheje.

Ni imvura yaguye saa munani z’amanywa kuri uyu wa 21 Mata igeza i saa cyenda z’amanywa.

Urusengero rw'ADEPR Karangazi rwasenywe n'imvura.
Urusengero rw’ADEPR Karangazi rwasenywe n’imvura.

Imidugudu yibasiwe ni uwa Humure, Karangazi, Rubona na Rukundo yose yo mu Kagari ka Rwisirabo.

Mupenzi George, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, avuga ko iyi mibare ari iy’agateganyo kandi abo inzu zabo zavuyeho ibisenge burundu bacumbikiwe n’abaturanyi ariko hagiye kwitabazwa imiganda y’abaturage mu gihe Minisiteri y’Ibiza itari yatabara.

Ati “ Aho bimeze nabi bari mu baturanyi, ibiza ntibiteguza, ariko turimo gufatanya na MIDIMAR. Aho bimeze nabi bacumbikiwe mu baturanyi.”

Ibisenge byagurutse amwe mu mazu asigara yambaye ubusa.
Ibisenge byagurutse amwe mu mazu asigara yambaye ubusa.

Mupenzi George akomeza avuga ko umwana wakomeretse byoroheje w’uwitwa Kayumba yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Karangazi akavurwa agataha.

Uretse amazu y’abaturage, izo nzu yasenyutse burundu harimo inzu y’urusengero rwa ADEPER Karangazi na kasho ya Sitasiyo ya Polisi ya Karangazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka