Inzego zose zirasabwa ubufatanye mu guhangana n’ubushomeri

Inzego zitandukanye zikorera mu gihugu zigomba kugira uruhare mu guhanga imirimo mishya mu rwego rwo guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abaholande ku isi SNV, Van Den Ham Allert yabitangaje mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 09 Nzeli 2015.

Muri uru ruziduko, yasuye ibikorwa by’umushinga OYE (opportunities for Youth Employment) washyizweho na SNV mu rwego rwo gufasha leta y’u Rwanda guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko. Ni umushinga wibanda ku kwigisha urubyiruko gukora biyogazi n’amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba.

Umuyobozi wa SNV asura ibikorwa n'urubyiruko rwahuguwe mu by'amashanyarazi ava ku mirasire y'izuba
Umuyobozi wa SNV asura ibikorwa n’urubyiruko rwahuguwe mu by’amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba

Imibare yavuye mu ibarura rusange ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2012, yagaragaje ko muri rusange ubushomeri buri ku kigero cya 3.4% mu gihugu hose, urubyiruko rutagira akazi rungana na 4.0% mu gihugu hose.

Van Den avuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke bisaba umusanzu wa buri rwego mu gihugu.

Yagize ati “Ndatekereza aka karere ari kamwe mu dufite ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko…nta muntu wenyine wakemura iki kibazo. Guverinoma ntishobora kugikemura yonyine, abikorera ni ingenzi ariko ntibagikemura bonyine, sosiyete sivili ntizakemura, ariko twese hamwe twabishobora kandi neza.”

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, leta y’u Rwanda ishyize imbere guhanga imirimo mishya nibura ibihumbi 200 buri mwaka kugeza mu mwaka wa 2018.

Umushinga wa OYE uzagera ku rubyiruko ibihumbi bine mu gihugu hose mu myaka itanu uzamara.

Abasore n’inkumi 28 bahugurwa n’uyu mushinga muri Musanze, bigishwa uko ikigega cya biyogazi cyubakwa n’ibindi bijyanye no kuyikoresha. Nyuma y’amasomo, ubumenyi bahakura bukazabafasha kwihangira imirimo.

Abayobozi batandukanye basura aho urubyiruko rwigishijwe gukora ibigega bya biyogazi
Abayobozi batandukanye basura aho urubyiruko rwigishijwe gukora ibigega bya biyogazi

Tuyisimire Jean Claude, umwe mu banyeshuri biga gukora ikigega cya biyogazi ati “Icyo bizamfasha nk’umuntu wakurikiranye amahugurwa nzabasha kubaka ibi bigega nkabona amafaranga yamfasha mu buzima bwanjye n’ubw’urugo.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Mbabazi Rosemary, atangaza ko uyu mushinga utanga icyizere kuko uzagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije no guhanga imirimo ku rubyiruko.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

Leta y’u Rwanda ikomeje guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu banyarwanda, dushimire ukuza kw’imishinga nkiyi idufasha

Gatabazi yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Ndashimira cyane uyu muryango wa bahorandi SNV kubw’inkunga yawo ikomeye yo kwemera gufasha society nyarwanda muguhashya ubushomeri.

Isacc Mutambazi yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka