Inzego zishinzwe ububiko bw’ibitabo n’isomero bigiye guhuzwa bibe ikigo kimwe

Ibigo bibiri bisanzwe bifite inshingano zo kubika ibitabo by’igihugu n’isomero ry’igihugu bigiye kugirwa ikigo kimwe, kugira ngo imikorere inoge, nk’uko Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, yabitangarije abagize inteko ishingamategeko, umutwe wa Sena, kuri uyu wa Kane tariki 6/2/2014.

Inshingano nyamukuru iki kigo kizagira, ni ugushyiraho ibipimo mpuzamahanga byagenderwaho n’uwo ariwe wese washaka gushyiraho isomero cyangwa se ishyinguranyandiko, nk’uko Minisitiri Mitali yabitangaje.

Yagize ati "Uyu munsi uko bimeze umuntu ajya hariya akabona inzu uko imeze kose, yaba yari isanzwe ituwemo cyangwa ikorerwamo akazi gasanzwe ako akariko kose bakayihindura inkoranyabitabo. Ariko ntago biba bijyanye mu by’ukuri n’ibipimo ngenderwaho bisabwa ku rwego mpuzamahanga."

Isomero rya Kigali ni rimwe mu masomero y'igihugu.
Isomero rya Kigali ni rimwe mu masomero y’igihugu.

Bamwe mu Basenateri bashimye ishyirwaho ry’iki kigo cyane ko igihugu nk’u Rwanda gifite inyandiko nyinshi bijyanye niba icyo kigo kizanaba gishinzwe ibindi bihangano nk’indirimbo cyangwa niba inyandiko z’urukiko rw’i Arusha ariho zizabikwa.

Minisitiri Mitali yatangaje ko iteka rya Minisitiri rizateganya uburyo inyandiko zifata amashusho n’amajwi nazo zizabikwa na kiriya kigo. Iki kigo kandi kizaba gifite n’inshingano zo guha buri muntu wanditse igitabo zimero mbere y’uko yemererwa ko igitabo cye gisohoka.

Inyandiko ziva i Arusha n’iza Gacaca zo zizakomeza kubikwa na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside kubera umutekano wazo.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

aka ni akandi gashya twesheje gasanga utundi tumazeho igihe, kubona makuru uyasanze ahantu hamwe, abaitse ku buryo bwizewe kandi acukumbuye

himbara yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

babihuza bagira ariko bajye bibuka uburyo abanayrwa twikundira gusoma agatama kurusha ibi gusoma ibitaho, ibigo nkibi njye mba numva byakagize amashami kugirango byegere abantu babashe gukunda gusoma cyane cyane cyane rurbyiruko, kuko rate yo gusoma kurubyiruko iracyari hasi cyane, kubihiza nibyiza kuko ndatekereza ko izaganya ingufu ndetse n’ibindi bintu byahagendera ari habiri hatandukanye

hitimana yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka