Inyumba yari umukada w’ukuri kandi ufite ibitekerezo bizima – Perezida Kagame

Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, aremeza ko kubura Inyumba Aloyiziya ari igihombo gikomeye ku Rwanda, kubera ibikorwa bye by’ubutwari byamuranze no kwihangana ntiyihugireho kuva mu ntambara yo kwibohoza kugeza yitabye Imana.

Umuco wo kutica akazi, kwitanga no kutihugiraho nibyo Inyumba yazize ubwo yashakaga gukora cyane kugira ngo akorere igihugu cye, bikamuviramo uburwayi ariko ntashobore kwiyitaho agakomeza agakora; nk’uko byemezwa na Perediza Kagame.

Mu muhango wo kumusezera wabereye mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 10/12/2012, Perezida watangaje ko yamenye Inyumba mbere y’uko urugamba rwo kubohora igihugu rutangira, yagaragaje amateka ye yateye benshi mu bari aho ikiniga.

Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa bya nyakwigendera Inyumba bitari iby’iki gihe, kuko ari umugore waranzwe n’ubutwari utaratinyaga kujya ku rugamba rw’amasasu kandi atari umusirikare, ariko agasohoza ubutumwa yabaga atumwe.

Mu ijambo rye ryamaze iminota irenga 30, Umukuru w’Igihugu yatangaje ko yamenye ko Inyumba atamerewe neza mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka, abibwiwe n’umugore we Jeanette Kagame bakoranaga cyane.

Abayobozi batandukanye basezera ku mubiri wa nyakwigendera Inyumba.
Abayobozi batandukanye basezera ku mubiri wa nyakwigendera Inyumba.

Perezida Kagame yatangaje ko yamusabye kenshi kwiyitaho ariko ntabikore, kuko buri gihe yabaga ashyize imbere gusohoza akazi ashinzwe. Nyuma y’amezi agera kuri atanu, nibwo Perezida Kagame yamusabye kwivuza ku ngufu.

Yagize ati: “Inyumba yari umukada mwiza kandi ufite ibitekerezo bikeye, yari atandukanye n’abandi bayobozi bose tuzi”.

Ibyo yabiheraga ku mirimo yakoze itandukanye muri Guverinoma, irimo kuyobora minisiteri zitandukanye no kujya muri Sena, ariko ugasanga akamaro ke gasumba ibyo yabaga ashinzwe.

Perezida Kagame, kimwe n’abandi bafashe ijambo, asanga ibyo bitagirwa n’umuyobozi uwo ariwe wese. Protais Musoni wakoranye na Inyumba igihe kirekire yemeza ko amateka n’ibikorwa bya Inyumba bikwiye gushyirwa mu gitabo.

Ikibabaza Perezida Kagame nk’uko yabyitangarije, ni uburyo Nyakwigendera Inyumba atabarutse habura iminsi micye kugira ngo umuryango yakoreye wa FPR-Inkotanyi wizihize isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe.

Umurambo ya nyakwigendera Inyumba uzanwa mu Nteko ishinga amategeko ngo abayobozi bakuru bawusezeraho.
Umurambo ya nyakwigendera Inyumba uzanwa mu Nteko ishinga amategeko ngo abayobozi bakuru bawusezeraho.

Inyumba yari yubatse, yarashakanye na Richard Masozera bafitanye abana babiri, yari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango. Yagiye kuri uyu mwanya avuye mu nteko ishinga amategeko, aho yari umusenateri kuva mu 2003.

Nyakwigendera Inyumba arashyingurwa kuri uyu wa mbere tariki 10/12/2012 i Rusororo nyuma y’amasengesho yo kumusabira yabereye ku rusengero rwa Christian Life Assembly i Nyarutarama.

Inyumba Aloyiziya wari Minisitiri w’iterambere ry’umuryango yitabye Imana mu gitondo cya tariki 06/12/2012 azize uburwayi.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 11 )

duharanire kuzamubona mugihe twese tuzagera aho urupfu rutaba.amen

yanditse ku itariki ya: 11-12-2012  →  Musubize

Abanyarwanda tubuze intwari peee!!!!!!!!!!!!!
Tumwigireho bityo tubashye kugera kubyiza byinshi.
Inyumba ALOZIYA Imana imwakire mubayo.

HABIMANA Callixte yanditse ku itariki ya: 11-12-2012  →  Musubize

Agahinda ni kenshi kuko u Rwanda n’abanyarwanda tubuze umuntu ariko Imana niyo nkuru ,ifashe umutware we n’abana kwihangana.

uwineza yanditse ku itariki ya: 11-12-2012  →  Musubize

URWANDA rubuze umuntu ukomeye cyane;tuzajya yumwibukira kumirimo nibikorwa adusigiye.
Imana imwakire mubayo.
Mbonereho nokwihanganisha umuryango we NI GIHUGU ko twifatanyije murako kababaro.

niyonsenga emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-12-2012  →  Musubize

birababaje gusa niyo nzira so tubyakire neza gusa imwakire mubayo bera ntiduteze narimwe kuzakwibagirwa RIP mummy

murigande james yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

Tubuze umubyeyi,Imana imwakire mubayo

yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

Nyakwigendera imana imuhe ibiruko bidashira

Kabandana joseph yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

May her soul rest in peace

Eric shema yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

Birababaje cyane,U Rwanda rubuze umuntu wingenzi witangiye U Rwanda n’abanyarwanda agakora uko ashoboye ngo igihugu gitere imbere kuva kera kuko tubizi mubuzima bwe akageraho ava mubuzima kubera kwitangira akazi yakoreraga abanyarwanda. ariko ntakundi niko bimera kuri iyi si,twihanganishe umuryango we nabanyarwanda yakoreraga abikuye kumutima kandi natwe twamukundaga Imana imuhe iruhuko ridashira.

Nambajimana Jackson yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

Tubuze intwali INYUMBA GOD BE REST IN PEARE

munyaneza peter yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

Ndamwibuka INYUMBA aca mwanza ava Dar es salaam kuzana KANYARENGWE mu cyama (FPR) tumubyinira indirimbo za Cecile KAYIREBWA akoma amashyi, yizihiwe. Ariko maaana!!! INYUMBA rest in peace.

yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka