Inyigo ku isoko izakurwaho amazi azajya akoreshwa mu mujyi wa Kigali ntivugwaho rumwe

Mu gihe Abanya-Singapore bavuga ko amazi azajya akoreshwa mu mujyi wa Kigali yakurwa mu kiyaga cya Muhazi na Mugesera, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) kivuga ko ibyo byagira ingaruka kuri ibi biyaga, bikanabiviramo gukama.

Vincent Rwigamba, ukora mu kigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA), wari witabiriye imurika ry’umushinga w’inyigo igaragaza aho amazi azajya akoreshwa mu mujyi wa Kigali azaturuka avuga ko hashakwa ubundi buryo bwo gusukura amazi yakoreshejwe muri Kigali akongera agakoreshwa.

Ati: “Bashyireho uburyo amazi yose bazajya bayajyana ahantu hamwe bayatunganye agaruke mu rugo yongere akoreshwe ariko nta kuvuga ngo bakoreshe ibigega by’amazi cyangwa Muhazi. No mu yindi mijyi yose nka za Nairobi na Uganda birahari”.

Mu nama yo kumurika iyo nyigo yabaye tariki 09/11/2012, izo mpuguke z’Abanya-Singapore zatangaje ko icyo zari zigambiriye ari ukumurikira abantu bafite aho bahuriye n’ibikorwa remezo, nyuma bakazabinononsora. Ikizavamo kikazagenderwaho.

Umujyi wa Kigali ufite ibibazo by’imiturire biturutse ahanini ku bakoloni batubakaga bakurikije igisushanyo mbonera cy’umujyi. Uretse imiturire, n’ibindi bikorwa bikorwa bifite aho bihurira nayo bigerwaho n’iyo ngaruka.

Ikibazo cy’iyobora ry’amazi ni kimwe mu biteye inkeke, kuko uretse gusenyera abantu no kwangiza ibikorwa remezo mu gihe imvura iguye, amazi akoreshwa mu ngo nayo ari ikibazo kuko nta masoko ahamye ari muri uyu mujyi ugenda utera imbere.

Emmauel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Bujumbura igice kinini amazi bakoresha ava muli Tanganyika, BUGESERA ahahoze hitwa Ngenda amazi bayakurura mu Cyohoha kandi mbona nta kibazo kiragaragara mureke gutinza ibintu kuko mu ma capitale yo muli EAC ni KIGALI na DAR ES SALAAM bikunda kuba bidafite amazi.

Lambert yanditse ku itariki ya: 10-11-2012  →  Musubize

Ibi birerekana ko Vincent akora ibyo atumva kdi ko nta musaruro atanga. Ibitekerezo bye nta shingiro bifite.

Inkwi yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka