“Intwali irangwa n’ibikorwa yakoze isigira abandi” - Minisitiri Musoni
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’inama y’abaminisitiri, Protais Musoni, ubwo yari yagiye kwifatanya n’abatuye akarere ka Gatsibo mu kwizihiza umunsi w’intwari wizihijwe tariki 01/02/2013, yabibukije ko ibikorwa intwari ikora ibikorera abandi itiyitayeho.
Muri aka karere gaherereye mu ntara y’Iburasirazuba, bawizihije bakora igikorwa cy’umuganda udasanzwe mu rugabano rw’aka karere n’aka Kayonza, ugamije kubaka ikiraro cya Kagende gihuza Imirenge ya Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo na Rukara mu Karere ka Kayonza.
Minisitiri Musoni akaba ufite aka karere mu nshingano ze, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, abayobozi b’ingabo, inkeragutabara na polisi ku rwego rw’Intara, abayobozi b’Uturere twombi n’abaturage b’Imirenge yombi bagera kuri bihumbi bibiri nibo bari bitabiriye iki gikowa.
Mu ijambo yagejeje kubari aho, Minisitiri Musoni Protais yagarutse ku ntwari zitangiye igihugu asaba abaturage gutera ikirenge mu cyazo. Ati: “Uyu ni umunsi udashobora kwibagirana mu mateka y’igihugu cyacu niyo mpamvu tugombwa guhora twibuka izi ntwali”.
Muri iki gikorwa hakozwe akazi gafite agaciro kangana na miliyoni n’ibihumbi 200 by’amafranga y’u Rwanda. Uru rutindo rwa Kagende bikaba biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye amafranga angana na miliyoni zirindwi z’u Rwanda.
Umuganda wasojwe n’ubusabane bwo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari, abayobozi basangira n’abaturage.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|