Intumwa z’abanye-Togo zasuye akarere ka Burera zihigira byinshi zizajya gukora iwabo
Intumwa z’abanye-Togo bakoreye urugendoshuri mu karere ka Burera zitangaza ko ibyo zabonye ndetse n’ibyo zigiye muri ako karere zizagerageza kubishyira mu bikorwa iwabo kuko zabonye bifitiye akamaro abaturage.
Iryo tsinda rigizwe n’umugore umwe ndetse n’abagabo batatu bose bavuka muri Togo, kuwa gatatu tariki 20/03/2013 bagiriye urugendoshuri mu karere ka Burera mu rwego rwo kwirebera ndetse no gusobanurirwa bimwe mu bikorwa biteza imbere abaturage.
Nyuma yo gusobanurirwa ndetse no gusura bimwe muri ibyo bikorwa, Doki-Zama ALI TAGBA, umwe muri izo ntumwa akaba umuyobozi mukuru w’ikigo cyo muri Togo gishinzwe guteza mbere abaturage cyitwa ANADEB (Agence Nationale d’Appui au Développement à la Base), yavuze ko bahakuye isomo bazigisha abo basize iwabo.
Agira ati “(ibyo twabonye byose) tubikuyemo isomo kandi turizera ko umunsi umwe tuzashobora kubishyira mu bikorwa nkamwe.”

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, ndetse n’abandi bamufasha kuyobora ako karere, basobanuriye izo ntumwa byinshi kuri gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Zimwe muri gahunda basobanuriye abo banye-Togo, harimo VUP (Vision 2020 Umurenge Program), Gira Inka munyarwanda, ubwisungane mu kwivuza, gahunda ya SACCO, kwegereza ubuyobozi abaturage, uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE), amaterasi y’indinganire, guhuza ubutaka n’ibindi.
Abo banye-Togo bashimye imikorere y’izo gahunda zose kuko ari nziza kandi ziteza imbere abaturage ku buryo bugaragara. Bahamya ko mu gihugu cyabo ntazo bari basanzwe bafite kuburyo bazagerageza kuzishyira mu bikorwa.
Izo ntumwa kandi zasuye bimwe mu bikorwa by’iterambere mu karere ka Burera aho bagiye ku bitaro bya Butaro, bifatwa nk’iby’intangarugero mu Rwanda.

Abo banye-Togo bashimye uburyo ibyo bitaro bifite isuku ndetse n’imikorere myiza. Aho bashimye cyane uburyo bivura indwara ya kanseri kuko ari ibitaro bike bivura iyo ndwara.
Bajya kuri ibyo bitaro banyuze mu mihanda y’igitaka, aho bagendaga bitegereza imisozi itandukanye yo muri Burera. Bashimye uburyo imihanda yo muri ako karere ikoze ndetse n’uburyo imisozi yaho iriho amaterasi ndinganire ituma iyo misozi itariduka ngo itwarwe n’isuri.
Izo ntumwa zaje mu rugendoshuri mu Rwanda guhera tariki 17/03/2013, aho bagomba kumara icyumweru. Izo ntumwa zigizwe na bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri Togo ndetse n’abandi bahagarariye bimwe bigo byo muri icyo gihugu.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|