Intumwa z’abakozi ngo zizumvikanisha bamwe mu bakozi n’abakoresha

Intumwa z’abakozi b’ibigo byigenga mu karere ka Gakenke baratangaza ko bungutse ubumenyi buzabafasha kumvikanisha abakozi n’abakoresha mu bibazo bakunze kugirana.

Ni nyuma y’amahugurwa bahabwaga na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo ku bijyanye n’inshingano z’intumwa z’abakozi n’imikorere yazo hamwe n’itegeko ry’umurimo.

Ngo byagaragaye ko mu bigo byigenga abakozi bamwe na bamwe bahohoterwa bakirukanwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko abandi bakabaho nta masezerano y'akazi ntibanishyurirwe imisanzu y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubwishingizi
Ngo byagaragaye ko mu bigo byigenga abakozi bamwe na bamwe bahohoterwa bakirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko abandi bakabaho nta masezerano y’akazi ntibanishyurirwe imisanzu y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwishingizi

Ngo abakozi bakorera ibigo byigenga bakunze guhura n’ibibazo by’umushahara utazira igihe, iminsi y’ikiruhuko hamwe n’ibindi birimo amafaranga y’imperekeza ku muntu wapfuye ariko intumwa z’abakozi zigasanga amahugurwa azabafasha kwumvikanisha abakoresha n’abakozi ku bibazo baba bafitanye.

Niyitegeka Oliva akora ku ishuri ryisumbuye rya APRODSOC, avuga amahugurwa bahawe ku itegeko ry’umurimo hamwe no kwibutswa inshingano nk’intumwa z’abakozi hari icyo bizabafasha mu kwumvikanisha impande zombi.

Ati “Ibibazo bikunze kugaragara nko mu bigo dukorera byigenga, ni ibijyanye n’umushahara utazira igihe ugasanga harimo ibirarane, ugasanga abakozi barimo kwivovota, ariko twabonye ko tuzajya tuganira n’umukoresha tukababwira uko ikibazo kimeze ntibumve ko bareka akazi ahubwo bumve ko bakomeza akazi ibibazo bakazagenda babibakemurira, ibibazo bya conge hari ubwo byateraga ikibazo ariko twabonye uburyo bazabikemura”.

Mberabagabo Fabien umugenzuzi mukuru w’umurimo muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, asobanura ko kuba intumwa z’abakozi zisabwa gukora ubuvugizi bagomba kuba bafite ubumenyi ku mategeko y’umurimo kugirango bashobore gukora neza kandi hari umusaruro biteze ku mahugurwa.

Intumwa z'abakozi b'ibigo byigenga mu karere ka Gakenke baratangaza ko bungutse ubumenyi buzabafasha kumvikanisha abakozi n'abakoresha mu bibazo bakunze kugirana.
Intumwa z’abakozi b’ibigo byigenga mu karere ka Gakenke baratangaza ko bungutse ubumenyi buzabafasha kumvikanisha abakozi n’abakoresha mu bibazo bakunze kugirana.

Ati “Icyo tuyitezeho ni ukugira ngo ibibazo byagaragaraga mu bigo bigabanuke ndetse n’ibyazamukaga biza mu karere mu bugenzuzi bw’umurimo cyangwa muri Minisiteri bibashe gukemurwa ku rwego rw’ibigo ariko tugamije kugira ngo bagire uruhare mu kurinda ko ibyo bibazo bivuka”.

Ngo byagaragaye ko mu bigo byigenga abakozi bamwe na bamwe bahohoterwa bakirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bakabaho nta masezerano y’akazi, ntibanishyurirwe imisanzu y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize.

Intumwa z’abakozi zatowe umwaka ushize na bagenzi babo mu bigo byigenga ndetse n’ibifitanye amasezerano na leta, hagamijwe kurushaho guharanira imibanire myiza hagati y’abakozi n’abakoresha. Bafite inshingano zo kugira uruhare mu gukemura amakimbirane ari hagati yabo ibibazo bitiriwe bijya mu nkiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka