Intumwa z’Ambassade y’u Buholandi zashimye imibereho y’abagororwa bo muri gereza ya Nyanza

Isuku n’ikinyabupfura bigaragara mu bagororwa ba gereza ya Nyanza, biri mu byashimishije intumwa z’Amabasade y’u Buholandi mu Rwanda, ubwo zayigendereraga kuri uyu wa Gatanu tariki 12/10/2012.

Izo ntumwa zatambagijwe ibice binyuranye bya gereza ya Nyanza birimo aho barara, aho bidagadurira by’umwihariko bishimiye isuku n’uburyo abagororwa babayeho muri rusange, zivuga ko iigihugu cyabo bari ibyo cyakwigira ku Rwanda, mu buryo bwo kwimakaza ikinyabupfura mu bagororwa.

Izo ntumwa z’Ambassade y’u Buholandi zanyuzwe n’uko gereza ya Nyanza, ifungiyemo imfungwa zo muri Sierra Leonne, ikora; zivuga ko u Buholande hari byinshi bwakwigira ku Rwanda mu buryo bwo kwimakaza ikinyabupfura mu bagororwa.

Bisengimana Eugene umuyobozi wa gereza ya Nyanza, yavuze ko urwo ruzinduko rwari rugamije kureba uko u Rwanda rufata muri rusange imfungwa n’abagororwa. Bijyanye n’imyiteguro yo kohereza mu Rwanda imfungwa z’Abanyarwanda bafungiye mu Buhorandi.

Bari bafite amatsiko yo kumenya uko imfungwa n'abagororwa babayeho muri gereza ya Nyanza.
Bari bafite amatsiko yo kumenya uko imfungwa n’abagororwa babayeho muri gereza ya Nyanza.
Bisengimana, Umuyobozi wa gereza ya Nyanza avugana n'uwari uyoboye izo ntumwa.
Bisengimana, Umuyobozi wa gereza ya Nyanza avugana n’uwari uyoboye izo ntumwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

gereza zose zo mu Rwanda zigiye kujya zitirirwa uturere ziherereyemo niko bimeze ahubwo ukiyita iya Mpanga ntabwo ari updated inyito nshya ni gereza ya Nyanza byarahindutse.

Mu nkuru nta kosa ririmo rwose ahubwo uyu munyamakuru ajyanye n’igihe ubujyaho impaka azabaze ibisobanuro mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa
Thx

yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Ariko se Kiglitoday ikoreshas abanyamakuru b’umwuga cg? Iyo gereza uvuga ko ifite inyito yayo, ibyo wazanye bya gereza ya nyanza n’ibiki? ubwo hari aho wasanga mu mateka y’u Rwanda gereza ya Nyanza. Nyamuneka ntimugasuzugure inkuru mutangaza

Gahigi yanditse ku itariki ya: 13-10-2012  →  Musubize

GEREZA YA NYANZA IRASOBANUTSE N’ABANDI BAZAJYEYO BIREBERE

MUGIRE yanditse ku itariki ya: 13-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka