Intumwa yihariye ya USA mu karere iragera mu Rwanda mu gushakira amahoro Congo
Intumwa yihariye y’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, Senateri Russ Feingold, itegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 23/10/2013 mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mucye ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo.
Russ Feingold biteganyijwe ko agera mu Rwanda avuye mu gihugu cya Congo yagezemo taliki ya 22/10/2013 akavugana na Perezida Kabila kuburyo amahoro yagaruka mu burasirazuba bwa Congo.
Russ Feingold ari mu bashoboye gukurikirana ibiganiro bya M23 na Leta ya Congo i Kampala, nubwo atishimiye uburyo byasubitswe hamwe nabo bari kumwe barimo intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango wa bibumbye Ban Ki-Moon, intumwa yihariye y’umuryango wa AU, intumwa yihariye y’Uburayi hamwe na Martin Kobler, umuyobozi wa MONUSCO.

Russ Feingold yashyizweho n’umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, John Kerry, nk’intumwa yihariye mu karere bisabwe n’igihugu cya Congo, atangira imirimo mu kwezi kwa Nzeri aho amaze gusura u Rwanda na Congo inshuro ebyiri.
Russ Feingold afatwa nk’umuntu usanzwe uzi ibibazo bya Cogo kuko yigize kuba mu kanama k’ububanyi n’amaganga gashinzwe Afurika by’umwihariko mu karere k’ibiyaga bigari ndetse yagize uruhare mu mishyikirano ya Sun City yahuje Leta ya Congo n’inyeshyamba zayirwanyaga muri 2002, yanakukiranye kandi ibibazo cya CNDP kuva 2007 kugera 2011.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|