Intumwa ya Ban Ki Moon yanyuzwe n’iterambere ry’u Rwanda isezeranya kurubera intumwa nziza
Ahmad Alhendawi Intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango wabibumbye Ban Ki Moon yashimye iterambere ry’u Rwanda na politiki yo kuvana urubyiruko mu bukene, asezeranya u Rwanda kuzarubera intumwa nziza.
Alhendawi ukomoka mu gihugu cya Yorudaniya yifatanyije n’urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu mu gikorwa cy’umuganda wo guhanga no kuvugurura ibibuga by’imikino mu gufasha urubyiruko kwidagadura no kugaragaza impano rufite.

Nyuma y’uwo muganda wabaye kuwa gatandatu tariki 18 Nyakanga 2015, yasabye urubyiruko rumufasha kuririmba indirimbo ivuga ngo “Tuzarwubaka abana b’Abanyarwnada turugire nka Parasizo” abasaba guhora bazirikana ibiri muri iyi ndirimbo kandi bakabishyira mu bikorwa.
Alhendawi yavuze ko urubyiruko rw’ u Rwanda rufite amahirwe rukesha ubuyobozi bubashyiriraho gahunda zo kuva mu bukene, kandi ko bayakoresheje neza bazafasha Afurika n’Isi yose.
Yagize ati “Mpereye kuri gahunda zo kurwanya icyorezo cya Sida n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, guteza imishinga ivana urubyiruko mu bukene nko kwiga imyuga; ni amahirwe ataboneka henshi ariko u Rwanda rwashyizemo imbaraga.”

Alhendawi wagizwe intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango wabibumbye muri 2013, asuye u Rwanda kubera intwambwe rwateye mu kwiyubaka byo kwiteza imbere no guteza imbere urubyiruko.
Avuga ko azakomeza kuvuganira ibikorwa by’Abanyarwadna kuko bigaragara ko u Rwanda rufite gahunda nziza mu guteza imbere urubyiruko.
yanasuye umupaka munini n’umuto uhuza Goma na Gisenyi abona uburyo urubyiruko rwishimira gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ashima uburyo inzego zo mu mipaka zikora neza ndetse ashima n’uburyo abaturage b’ibihugu byombi babanye neza bahahirana.
Yanashimye uburyo inzego z’ubuzima mu Rwanda zishyira imbere kwigisha urubyiruko kwirinda icyorezo cya Sida n’ibiyobyabwenge, nk’uko yabisobanuriwe ku kigo nderabuzima cya Gisenyi aho yatangije inzu itunganya umuziki ya Vision Jeunesse Nouvelle yashinzwe Frère Gabriel LAUZON mu mujyi wa Gisenyi.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, yatangaje ko kuza kwifatanya n’urubyiruko gukora ibibuga by’imyidagaduro ari ugufasha urubyiruko kugira ubuzima bwiza, ariko avuga ko hagamijwe kugaragazwa urubyiruko rufite impano kugira ngo ibyanzwe inyungu.
Ati “Imana irema umuntu ikamuha n’impano yo kumutunga, igoye ni ukuyimenya no kuyibyaza inyungu. Turifuza ko hakorwa ibibuga muri buri kagari kandi bigakoreshwa hakaboneka urubyiruko rufite impano rugafashwa kuyibyaza umusaruro.”
Naho inzu y’umuziki yatashywe ikaba yaratewe inkunga na Minisitere y’urubyiruko itanga amadorali y’amarika ibihumbi 55 byo kugura ibyuma bitunganya umuziki mu gufasha urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu n’abahaturiye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|