Intumwa y’umuryango w’Abibumbye irahamagarira amahanga kwita ku kibazo cy’Uburundi
Intumwa yihariye ya Loni muri Afurika yo Hagati, Abdoulaye Bathily, aratangaza ko ikibazo cy’u Burundi kireba buri wese, akaba ahamagarira amahanga kugira icyo akora ngo gikemuke.
Yabitangaje kuri uyu wa 6 Kanama 2015 ubwo yari amaze kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Iyi ntumwa ya Ban Ki Moon, yatangarije abanyamakuru ko ibiganiro byayo na Perezida Kagame, byibanze cyane ku kibazo cy’Uburundi, umutekano mu karere muri rurasange, ndetse n’ubuhahirane mu by’ubucuruzi.
Ku bwa Abdoulaye Bathily, ngo kuba abantu bari kwicwa mu Burundi, ni ikibazo gikwiye kuba icya buri wese.
Yagize ati “Ibiri kubera mu Burundi ni ikibazo kiremereye kandi kikaba cyakwiyongera mu gihe nta gikozwe. Ni ngombwa ko twese duhaguruka tugaharanira inyungu rusange z’abaturage b’Uburundi.”

U Rwanda nk’igihugu gituranye n’Uburundi, gihangayikishijwe cyane n’umutekano muke uharangwa, kuko ubangamira inyungu rusange z’abaturage b’ibihugu byombi.
Kugeza ubu, mu Rwanda harabarirwa impunzi z’abarundi zisaga ibihumbi 70, nyuma y’aho amakimbirane atangiye muri iki gihugu, aho imitwe itavuga rumwe na Leta yateye utwatsi icyemezo cya Perezida Petero Nkurunziza wiyamamarije manda ya gatatu akanatsinda amatora kandi Itegeko Nshinga ry’Uburundi ritegenya manda ebyiri.
Andi mafoto



Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
natwe nk’abanyarwanda duhangayikishijwe n’ikibazo cy’uburundi ariko kandi tuzakora ibishoboka kirangire