Inteko za ICGLR zaje kugenzura iyubahirizwa rya demokarasi n’imiyoborere myiza mu Rwanda

Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (ICGLR), zohereje abagenzuzi mu matora y’abadepite ateganijwe mu Rwanda kuva tariki 16-18/9/2013, aho basuzuma iyubahirizwa rya demokarasi n’imiyoborere myiza, nk’uko itangazo batanze ribivuga.

Iryo tangazo rya ICGLR rigira riti: “Indorerezi z’Ihuriro zizakurikirana igikorwa cy’amatora ariko kandi zinakurikirane ibikorwa bya mbere na nyuma y’amatora, kugira ngo zirebe niba ayo matora yubahirije amahame akubiye mu masezerano y’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari, yerekeranye na demokarasi n’imiyoborere myiza.”

Abadepite n’abasenateri bo mu bihugu bigize ihuriro rya ICGLR bavuga ko bazaganira n’abayobozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora, abahagarariye imitwe ya politiki yatanze abakandida, aho ngo bazaba bashaka amakuru ajyanye n’imitegurire y’amatora ndetse n’ibibazo bishobora kuba byaragaragaye muri icyo gikorwa.

Bamwe mu bari bayoboye Ihuriro ry'Inteko zishinga amategeko za ICGLR.
Bamwe mu bari bayoboye Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko za ICGLR.

Izo ndorerezi ngo zirateganya no gusura ibiro by’itora byinshi bishoboka mu ntara zose z’u Rwanda no mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo zikurikirane igikorwa nyirizina cy’amatora, nk’uko itangazo ribivuga.

Nyuma y’amatora biteganijwe ko izo ndorerezi z’Inteko za ICGLR, ngo zizashyira ahagaragara ibizaba byavuye mu matora, mu kiganiro zizagirana n’abanyamakuru kizaba mbere y’uko zirangiza igikorwa cyo kureberera, mbere y’amatora, mu matora nyirizina na nyuma yaho.

Uretse u Rwanda n’Ubunyamabanga bukuru bw’Ihuriro ry’inteko za ICGLR bihagarariwe n’abantu babiri babiri, Inteko z’ibihugu bya Kenya, Uganda, Sudani na Sudani y’amajyepfo zitabiriye kuba indorerezi z’amatora mu Rwanda; zohereje umuntu umwe umwe wo kuzihagararira.

Ibihugu bigize ICGLR ni 12, bikaba ari Angola, u Burundi, Kenya, Uganda, Repubulika ya Santarafurika, Repubulika ya Kongo, Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, u Rwanda, Sudani, Sudani y’amajyepfo, Tanzaniya na Zambiya.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

turatabaza urubyiruko kurikategoriA mudutabare kuko tubayemayibobo demarajenikibazo nisimbuzwe circiration barebe akabaro abanu100ibona2gusa berekwita kunyungu kuko umunu atanga bwose ashaka kimwe ibikaragira akibuze akabura ikerekezo agafata imihanda ingangi ikamubona turahuruza ukoko ejohazaza harigupfa

alias yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

NIbaze birebere aho uRwanda rugeze muri demukalasi, kandi nizere ko nabo hari byinshi bazigira ku Rwanda. Bazaba barabyiboneye, ntibazagende bavuga ibyo batabonye nkababandi barutwitsi bavuga ibyo batahagazeho.

Manzi yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka