Inteko yahanaguye ibyaha ku bayobozi baregwaga muri raporo y’urugomero rwa Rukarara
Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ivanwaho ry’ibirego ku bayobozi bose barimo abo muri Ministeri y’imari n’igenamigambi, abari abayobozi cyangwa n’ubu bakiyobora muri Ministeri y’ibikorwaremezo, EWSA n’ibindi bigo bashinzwe imyubakire y’urugomero rwa Rukarara.
Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 31/7/2012, nibwo Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta (PAC) yagezaga ku nteko rusange raporo ivuguruza iya Komisiyo ishinzwe gucukumbura ibibazo binyuranye yavugaga ko abayobozi bakuru bakoresheje nabi ingengo y’imari yagenewe kubaka urugomero rwa Rukarara.
Iyi Komisiyo ishinzwe ubucukumbuzi yakoze raporo mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka, nyuma yo gusura ahubakwa urugomero rwa Rukarara igasanga rutanga amashanyarazi angana na megawatt ebyiri mu gihe rwari rwarateganijwe gutanga megawatt icyenda.
Icyo gihe yahise ishinja abayobozi bakuru bose barimo Ministiri John Rwangombwa n’Umunyamabanga uhoraho, Kampeta Sayinzoga; abari abanyamabanga ba Leta muri Ministeri y’ibikorwaremezo, Albert Butare na Coletha Ruhamya, abayobozi bakuru ba EWSA n’abandi, gukoresha nabi ingengo y’imari yari yaragenewe kubaka Rukarara.
Iyi raporo yababaje benshi muri aba bayobozi, aho bamwe bagiye bamera nk’abatonganya Komisiyo ya PAC ubwo yakoraga raporo ivuguruza iya mbere; nk’uko byagaragaye mu gafirimi k’ibisobanuro by’abayobozi bose bafite aho bahuriye n’imyubakire ya Rukarara.
Kampeta Sayinzoga yabwiye PAC ati: “Ndababaye cyane kubona mwihutira gukora raporo ku muntu kandi mutabanje kumwegera ngo mumubaze, ahubwo mukihutira kumushyira mu itangazamakuru!”.
Umunyabanga uhoraho muri Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), ndetse n’abandi bamwe muri bo bibajije impamvu ari bo babazwa ibya Rukarara kandi bitari biri mu nshingano zabo mbere yo guhabwa imyanya barimo.
Raporo nshya PAC yakoze nyuma yo kuganira n’aba bayobozi, ndetse no gusura urugomero rwa Rukarara rurimo kurangiza kubakwa ivuga ko uru rugomero rutanga amashanyarazi angana na megawatt 9.16 mu gihe rwateganijwe kuzatanga megawatt 9.5.
PAC yahise yanzura ko itesheje agaciro raporo yakozwe na Komisiyo y’icukumbura, inasaba abadepite bayikoze bayobowe na Karema Evode kwitaba Komisiyo ishinzwe imyitwarire (discipline) mu nteko, mu rwego rwo kwisobanura ku makosa bakoze.
Kuri uyu wa gatatu tariki 01/08/2012, Inteko rusange y’umutwe w’abadepite irakomeza kumva ibibazo n’ibitekerezo binyuranye ku iyubakwa ry’urugomero rwa Rukarara, ryatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 22 z’amadolari y’Amerika.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Jye ndumva twaba turetse guca imanza maze tukabiharira ababifitiye ububasha noneho icyivuye muri uwo mwanzuro akaba aricyo tugira icyo tuvugaho. Naho ubundi jye ndabona amakosa ntawe utayafite. Ari Audit, ijya gukurikirana uruhare rwa bariya bayobozi, nabo ntibacukumbuye ngo bamenye ko supporting docs zihari ari naho PAC yahereye, wasanga batarabajije na banyiri kuvugwaho nkuko ubu byitwararitswe. Ikindi niba abavugwaho barabajijwe nabo bagakwiye kuba baratanze ibikenewe, kuba batarabitanze bikaba bitanzwe ubu nabyo harimo ikibazo. PAC nayo yihutiye kugendera kuri raporo ya Audit idasubiye inyuma ngo nayo yikorere igenzura/icukumbura. Mbe mbabwire, iyi niyo burya yitwa experience. Abantu burya bajya gufata umurongo nkenerwa barayobye cyangwa barayobejwe kenshi. Noneho rero natwe twatangiye kwinjira mukatari akacu ko guca imanza. Najya inama ko twaba turetse abahawe akazi bakaduha raporo tukabona kugira icyo tuyivugaho. Naho ubundi nidukomeza dutya twese ntawe uribugire undi inama turahera murudaca. Nimwihangane turebe iyo ibicu biganisha tubone gufata umwanzuro ndabinginze. Kandi ndabashimiye cyane uburyo mwakiriye igitekerezo cyange. Nshimiye kandi na Kigali Today yatugejejeho aya makuru, nuko nuko. Tujye dufatanya gukemura ibibazo bitureba tubishakire umuti - twiyubakire i Gihugu. Mugire ibihe byiza, mbifurije kujya muduha inkuru zicukumbuye kandi zubaka. Mbifurije amahoro y’Imana
Bty
Abagize komisiyo y’icukumbura nibakurikiranwe n’inzego zibishinzwe kand nabo bashyirwe mu binyamakuru kuko icyo bari bagamije byari uguharabika bariya bayobozi. Biragaragara.
Ariko se abayobozi kuki babazwa ni bibavugwaho?? Gusa iyi PAC nitwereke abafite amakosa kandi babihanirwe. Ba KAREMA Evode ubwo barashaka gukingira ikibaba nkuko bihora bigenda mu bayobozi.
Ko bayitesheje agaciro se ntibatubwire abafite uruhare mu kunyereza ayo mafranga?
Ibi se wamenya ari ibiki? Mu byukuri ikigaragara ni uko mu Nteko Ishingamategeko harimo abantu bamwe badashoboye cyangwa se badafite ubushobozi bwo kurangiza ibyo bazabwa. Ko Umunyamakuru Idrissa Byiringiro akurikiranyeho kuba yarabeshye inzego z’iperereza, kuki abatanze iriya raporo ya mbere bari bakuriwe na Hon. Kalima batagezwa batakurikiranwaho kubeshya inteko ndetse n’abanyarwanda muri rusange