Inteko izifashisha kuyobora APU mu kwerekana isura nziza y’igihugu

Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, iratangaza ko umwanya yatorewe wo kuyobora Ihuriro ry’inteko zishinga amategeko z’ibihugu by’Afurika (APU), mu gihe cy’imyaka ibiri (2013-2014), izawukoresha mu kugaragaza isura nziza y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Ibi Depite Rose Mukantabana, uyoboye umutwe w’abadepite, yabitangaje mu kiganiro Inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 05/12/2012, ubwo yasozaga igihembwe gisanzwe, inamurikira abaturage ibyo ikora mu cyiswe open day.

“Tuzarushaho kugaragaza isura nyayo y’u Rwanda, ku bibazo bya Kongo bidafite aho bihuriye n’ibivugwa ku Rwanda, kandi abantu bazabyumva”; nk’uko Depite Rose Mukantabana yatangarije abanyamakuru.

Ati: “N’ubushize abadepite b’Afurika baje mu Rwanda, basura ingoro y’umwami i Nyanza; tubereka amateka arimo n’aho imipaka y’u Rwanda yagarukiraga hirya y’intara za za Kivu zombi, tubereka uburyo abitwa Abanyarwanda bari Abanyarwanda mbere y’ikatwa ry’imipaka n’abakoroni, kandi twabonye batangiye kumva neza ishingiro ry’ikibazo.”

Inteko ishinga amategeko kandi yiteguye gufasha Guverinoma mu kumvisha abaturage ibyo yasobanuriwe ku wa kabiri tariki 04/12/2012, na ba Ministiri James Kabarebe w’ingabo, Louise Mushikiwabo w’ububanyi n’amahanga, ndetse na John Rwangombwa w’imari; ku kibazo cya Kongo n’ihagarikwa ry’inkunga.

Perezida wa Sena, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo, yavuze ko Inteko izahumuriza abaturage, izabakangurira kudaha agaciro ibirego bishinja u Rwanda kwifatanya n’imitwe irwanya ubutegetsi muri Kongo, ndetse no kumenyera kwikorera, hamwe n’uko Leta izashyiraho gahunda zo gukoresha neza ubushobozi buke buhari.

Mu gihe Inteko yaganiraga n’abanyamakuru, hari itsinda ry’Abanyarwanda 350 bahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza zo mu Rwanda, bari baje mu muhango w’imurikabikorwa.

Bamwe mu bahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza basuye Inteko.
Bamwe mu bahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza basuye Inteko.

“Abo bantu, hamwe n’abandi bakomeje kuza, nibo bazaba intumwa za mbere z’inteko”, nk’uko Perezida wa Sena yabitangaje.

Inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, yavuze ko igihembwe gisanzwe cyatangiye tariki 05/10/2012, kikarangira tariki 04/12/2012, cyabaye igihembwe kigufi kubera imirimo myinshi yo gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kuganira no kumva ibibazo by’abaturage, hamwe no kwakira inama zinyuranye.

Muri icyo gihe cy’amezi abiri, Umutwe w’abadepite watoye amategeko 36, unemeza ishingiro ry’andi 30; ukaba waranagenzuye imishinga ya Leta inyuranye, za raporo z’amakomisiyo, wakiriye inama mpuzamahanga eshatu ufatanyije na Sena, ndetse unitabira gusuzuma ibibazo by’abaturage no gukora umuganda.

Kimwe n’umutwe w’abadepite, uwa Sena nawo uvuga ko watoye amategeko 13, unemeza ishingiryo ry’andi 11, wagenzuye ibikorwa bya Guvernema, aho wagiye wibanda ku kibazo cy’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo.

Sena ivuga kandi ko yakiriye raporo za Komisiyo zitandukanye, igenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, ndetse ikaba yaranagenzuye iyubahirizwa ry’amahame remezo amwe n’amwe, akubiye mu Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka