Inteko ishoje manda yahesheje isura nziza u Rwanda - Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimiye Umutwe w’abadepite, ngo washoje manda ya kabiri uhesheje u Rwanda isura nziza mu mahanga kubera koroshya ishoramari, kubahiriza uburinganire no kurwanya ruswa; akaba yasabye abadepite bazatorwa guhuza amategeko n’ibindi bihugu biri mu karere.

Umukuru w’igihugu washeshe Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa gatatu tariki 14/08/2013, yashimye ko bahesheje u Rwanda isura nziza n’agaciro, harimo kurwanya ivangura, hamwe no kubungabunga ibidukikije, kurwanya ruswa gufasha abatishoboye no kuzamura imibereho yabo.

Perezida Kagame n'abari basanzwe bagize Inteko Ishinga amategeko, Umutwe w'abadepite.
Perezida Kagame n’abari basanzwe bagize Inteko Ishinga amategeko, Umutwe w’abadepite.

Yashimye kandi ko mu mategeko menshi batoye (arenga 300 nk’uko babitangaje), harimo ayo korohereza ishoramari, bikaba byaratumye u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bihugu byorohereza abashoramari kurusha ibindi (raporo ya Doing business irabigaragaza).

Perezida Kagame yishimiye ko uretse umurimo wo gutora amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, abadepite barengejeho begera abaturage, babereka uko ibikorwa n’imishinga bigamije iterambere bigenda bibagezwaho, ndetse banabasobanurira uko ibibazo bafite bikemurwa na buri rwego rubishinzwe.

Perezida Kagame n'uwayoboraga umutwe w'abadepite, Rose Mukantabana (iburyo).
Perezida Kagame n’uwayoboraga umutwe w’abadepite, Rose Mukantabana (iburyo).

Ati: “Mu by’ukuri urebye imikorere y’Inteko ishinga amategeko yacu, ugashyira mu gaciro ibikorwa yagezeho, wasigara wibaza ikindi yari gukora kitakozwe. Ni byiza kandi ni nabyo tureba, ibindi abantu bagenda babusanyaho bizakosorwa, ibyo sibyo nashyira imbere.”

Umukuru w’Igihugu yahise asaba Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’abadepite uzatorwa kuva tariki 16/09/2013, kuzibanda cyane ku itorwa ry’amategeko ashyira mu bikorwa amasezerano y’imiryango y’ibihugu biri mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Abari basanzwe bagize Inteko Ishinga amategeko, Umutwe w'abadepite.
Abari basanzwe bagize Inteko Ishinga amategeko, Umutwe w’abadepite.

Umuryango w’ibihugu bitanu biri muri Afurika y’uburasirazuba (East African Community), niwo ufite masezerano menshi kandi akomeye yo gukora Leta imwe, nyuma yo guhuza za gasutamo, gushyiraho isoko rusange no gukoresha ifaranga rimwe.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’abadepite ucyuye igihe, Rose Mukantabana yavuze ko mu bidasanzwe bagezeho mu gihe cy’imyaka itanu ya manda ya kabiri, ari uko mu butabera ngo amategeko hafi ya yose yavuguruwe hitawe ku bitekerezo byatanzwe n’inzego zinyuranye ndetse n’abaturage.

Umuhango wo gusesa umutwe w'abadepite witabiriwe n'abayobozi batandukanye harimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Umuhango wo gusesa umutwe w’abadepite witabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Mu izina ry’Inteko yari asanzwe ayobora, Depite Rose Mukantabana yasabye imbabazi Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda muri rusange, kubera imirimo baba bataratunganije uko bikwiye, ndetse aranazitanga ku bantu baba bumva ko bahemukiye abadepite.

Manda ya kabiri y’Umutwe w’abadepite yatangiye imirimo ku itariki 06/10/2008, nyuma yo gutorwa n’abaturage mu kwezi kwa nzeri k’uwo mwaka wa 2008.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

IBIRAGI.COM

ivubi yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka