Intego nyamukuru y’ijisho ry’umuturanyi si uguhana
Gahunda y’ijisho ry’umuturanyi si uguhana gusa, ahubwo igamije kugaragariza buri wese ububi bw’ibiyobyabwenge hagamijwe ku birandura burundu; nk’uko byemezwa n’ umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko wungirije mu karere ka Musanze, Muhimpundu Olive Josiane.
Ubwo hatangizwaga gahunda y’ijisho ry’umuturanyi ku rwego rw’akarere Musanze, tariki 11/10/2012, kandi hagaragajwe ko nta rutonde ntakuka rw’ibiyobyabwenge rubaho; nk’uko byasobanuwe na Pasiteri Gabriel Rutikanga, impuguke mu mibanire no gukemura amakimbirane.

Ubwo yaganirizaga abayobozi ku nzego zitandukanye bafite aho bahurira no kurwanya ibiyobyabwenge, yagaragaje ubwoko butandukanye bw’ibiyobyabwenge.
Pasiteri Rutikanga yasobanuye ko ikintu cyose umuntu anywa, arya, atumura, yisiga cyangwa yitera kigahindura imikorere isanzwe y’ubwonko bwe, ari ikiyobyabwenge.

Yagaragaje kandi ko ingaruka za Jenoside nazo ari intandaro y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu, aho abana babuze ababyeyi bakarererwa ahantu batabasha kubona uburere buhagije, ndetse bakanabaho badafite ikizere cy’ejo hazaza.
Gahunda y’ijisho ry’umuturanyi ngo igamije kurandura burundu ibiyobyabwenge, haherewe mu rubyiruko, aho buri wese agomba kumenya ko iki gikorwa kimureba, maze akarebera mugenzi we agamije kumurinda ibiyobyabwenge.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ikbazokibiyobyabwenge kirahangayikishije cyane mumashuli murihigh schol inyamata abanyeshuli bakubise abanyerondo kuberaibyo biyayura umutwe baribafashe