Intara y’Uburengerazuba yabonye ba nyampinga bazayihagararira

Mpagazi Vanessa niwe watowe kuba Nyampinda uzahagararira intara y’uburengerazuba, naho Mutesi Diane atorerwa kuba igisonga ya mbere Uwase Merveille atorerwa kuba igisonga cya kabiri nyuma yo guhiga abandi bakobwa 6 bari bitabiriye amarushanwa yabaye tariki 18/01/2014.

Abakobwa bari biyandikishije bari 10 ariko umwe aza gukurwamo kubera ko atari yujuje ibisabwa nk’indeshyo. Icyenda basigaye nibo bahatanye aribo: Mutesi Diane wari ufite nimero 14, Isaro Stella 3, Mahoro Neza 4, Ines Uwera 12, Wibabara Dorine 7, Mpogazi Vanessa 8, Irambona Beligne 13, Zayina 11na Uwase Merveille 6.

Abakobwa bari bitabiriye irushanwa rya Nyampinga mu ntara y'uburengerazuba.
Abakobwa bari bitabiriye irushanwa rya Nyampinga mu ntara y’uburengerazuba.

Amarushanwa yebereye mu ishuri rikuru ry’ubukerarugendo n’amahoteli (RTI) isami rya Gisenyi yatangijwe no kwiyerekana basubira mu myanya maze bagaruka babazwa ibibazo mu rurimi rw’ikinyarwanda, ariko baza no kubazwa mu rurimi rw’amahanga hagati y’icyogereza n’igifaransa bitewe n’urwo ubazwa ahisemo.

Nyuma y’ibyo bibazo hasezerewe bane hasigaramo nimero 14, 4, 7, 8 na 6 nabo bagomba gutorwamo batatu basigara bakazakomeza ku rwego rw’igihugu.

Nyuma y'amajonjora bane bakuwemo hasigara batanu.
Nyuma y’amajonjora bane bakuwemo hasigara batanu.

Amarushanwa yakomeje ku kiciro cya gatatu abahiganwa baje kusubiza mu ndimi z’amahanga ariko buri wese akabazwa mu rurimi yihitiyemo, mu gutanga amanota nimero 4 na 6 banganyije amanota bituma bongera kubazwa maze hasezererwa nimero 7 na 4.

Nyuma y’amatsiko menshi kubera uburyo abari bitabiriye irushanwa basubizaga, ku isaha ya 17h26 nibwo hatangajwe ibisonga bya Nyampinda Uwase Merveille aba igisonga cya kabiri naho Mutesi Diane aba agisonga cya mbere mu gihe Nyampinga uzahagararira intara y’uburengerazuba yatangajwe ari Mpagazi Vanessa.

Nyampinga w'intara y'uburengarazuba n'ibisonga bye.
Nyampinga w’intara y’uburengarazuba n’ibisonga bye.

Nyuma yo gutora bose bavuga ko bashima Imana yabafashije kandi ko bazakomeza kwitwara neza kugira ngo bazashobore guhagararira intara y’uburengerazuba. Mpagazi we yanavuze ko abifite nk’isezerano ry’Imana ko azaba Nyampinga.

Saa 17h40 ubwo ibirori byo gutora Nyampinga mu ntara y’uburengerazuba byari bihumuje Kigali Today yifuje kumenya uko Abanyagisenyi bakiriye itorwa rya Nyampinga maze bamwe bashima uko byakozwe kuko byabaye mu mucyo ndetse bakaba bishimiye abahanzi bari baje kubasusurutsa bavuga ko abakobwa batowe bafitiwe ikizere kuzahagararira intara neza kubera ubumenyi bagaragaje.

Mpagazi Vanessa watorewe kuba Nyampinga y'intara y'uburengerazuba.
Mpagazi Vanessa watorewe kuba Nyampinga y’intara y’uburengerazuba.

Bamwe muvbakurikiranye ibi birori bavuga ko abatowe batavuye mu ntara y’uburengerazuba ahubwo ari Abanyakigali baje kwiyandikisha gutorerwa mu ntara y’uburengerazuba bikaba byabujije amahirwe abo mu ntara gutambuka.

Ikindi abitabiriye uyu muhango banenga ni uburyo abakobwa bahatanira kuba banyampinga bananirwa gusubiza ibibazo babazwa, cyane ko benshi mu byabagushijemo ari ibibazo babajijwe bagatanga ibisubizo bidahuje kubera kudasobanukirwa na gahunda z’igihugu, batanga inama ko bajya babanza gukurikira amakuru ku gihugu na gahunda za Leta.

Itsinda rishinzwe gutanga amanota ubwo ryarimo ribaza ibibazo abitabiriye irushanwa.
Itsinda rishinzwe gutanga amanota ubwo ryarimo ribaza ibibazo abitabiriye irushanwa.

Nyampinga watowe avuga ko avuka Rubavu ariko atahatuye ahubwo asanzwe aba i Kigali kandi yize i Gashora, mu gihe Uwase avuga ko nawe ataba i Gisenyi ndetse ntahige ariko ateganya kuzahiga naho Mutesi wigeze no gutorwa nka Nyampinga KIM avuga ko avuka i Gisenyi.

Ba Nyampinga batowe bifotozanya n'abayobozi bo mu karere ka Rubavu.
Ba Nyampinga batowe bifotozanya n’abayobozi bo mu karere ka Rubavu.
Abantu bari bitabiriye kureba itorwa rya Nyampinga rai benshi.
Abantu bari bitabiriye kureba itorwa rya Nyampinga rai benshi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

cyokora kiriya gisonga mbona ibumoso ntaho kizarenga umutaru!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

elias yanditse ku itariki ya: 19-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka